Yagarukanye
indirimbo nshya yise "Flex", ariko aho kuyubakira ku kwiyemera
cyangwa kwiratana, ayiha ubutumwa bwo guha agaciro ubuhanzi nyarwanda
n’iby’iwacu.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Diplomat yavuze ko yahisemo kwita iyi
ndirimbo "Flex" kubera ko ari ijambo rikoreshwa cyane muri iyi minsi,
cyane cyane mu myidagaduro no mu buzima bwa buri munsi.
Gusa
ngo we yashatse kuriha ubusobanuro bushya, bushingiye ku ndangagaciro aho
gushingira ku kwiyerekana.
Nubwo
ijambo "Flex" risanzwe risobanura kwiratana, kwigaragaza cyangwa
kwiyemera, Diplomat avuga ko "Flex" nyayo ari ukwishimira no
gushyigikira ibikorerwa iwanyu, by’umwihariko ubuhanzi, aho kubugereranya
cyangwa kuburutisha iby’ahandi.
Yagize
ati: "Flex nyayo si ukwiratana ibintu bidafite umumaro cyangwa bidateye
ishema. Ahubwo ni ugushyigikira iby’iwanyu, kubiha agaciro no kubyubakira
ishema. Iyo ni yo Flex nziza kuruta iyo kurutisha abawe ab’ahandi
n’iby’ahandi."
Uyu
muraperi asobanura ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo butagarukira gusa ku
rwego rw’umuziki. Avuga ko yanakozemo ku bindi bice by’ubuzima, agaragaza
ibintu bikwiye kwishimirwa no kwiratanwa, ndetse n’ibidakwiye guhabwa agaciro.
Ati:
"Nagiye nkora no ku bindi bice byo mu buzima busanzwe aho ngenda mvuga ku
bikwiye kwiratanwa bitandukanye n'ibidakwiye kwiratanwa. Ndarikira abakunzi
b'umuziki wanjye gusura imbuga zanjye bumve iyi ndirimbo kandi nizeye ko
izabanyura."
Mu
buryo bw’imiririmbire, "Flex" igaruka ku njyana ya Hip-Hop
y’umwimerere, ikomeje kuranga Diplomat kuva yatangira umuziki. Amashusho yayo
yakozwe na Director Xo-Ye, mu gihe amajwi yatunganyijwe na Producer Logic Hit
It.
Mu
minsi ishize, abakurikiranira hafi ibikorwa bya Diplomat bagaragaje ko
yatangiye gushyira hanze ibikorwa byinshi kurusha uko byari bisanzwe. Na we
abyemera, akavuga ko yafashe icyemezo cyo kongera umuvuduko kugira ngo umuziki
we ugere kure kurushaho.
Ati:
"Ni icyemezo nafashe. Aho nagejeje ngenda gake ni ho nshaka kugeza nihuta.
Kandi abakunzi banjye bitege indi ‘video’ y'indi ndirimbo yanjye mu matariki
asatira impera z'ukwezi kwa Munani."
Indirimbo
"Flex" ije ikurikira "Imirongo Itukura", yari yasohotse mu
mezi ane ashize mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Ni
indi ntambwe igaragaza ko Diplomat yifuza gukomeza kubaka umuziki we ashingiye
ku butumwa, aho gukurikira gusa ibigezweho.
Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kwaguka no kwigarurira isoko mpuzamahanga, Diplomat yemeza ko buri muhanzi afite inshingano zo kubaka ishema ry’ibikorerwa mu gihugu. Kuri we, iyo ni yo "Flex" nyakuri ikwiye kuranga abahanzi n’abakunzi b’umuziki muri iki gihe.

Diplomat yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Flex’ nyuma y'amezi ane yari ashize asohoye indirimbo nshya

Muri iyi ndirimbo, Diplomat aririmba agira inama buri wese kudatwarwa n’ibyo abona ku mbuga nkoranyambaga

Diplomat
yavuze uko iterambere rya Internet ari iryo kwishimirwa, abantu bakwiye
kugenzura ibinyuzwaho
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FLEX’ YA DIPLOMAT
