Fizzo Mason yisabiye ikiraka mu bitaramo bya Tour Du Rwanda-VIDEO

Imyidagaduro - 21/02/2024 9:59 AM
Share:
Fizzo Mason yisabiye ikiraka mu bitaramo bya Tour Du Rwanda-VIDEO

Niyikiza Fidele [Fizzo Mason] uri mu bahanzi bagiye kugeza ikinyacumi bakora umuziki, akaba ari no mu b’imbere arasaba ko hakongerwa imbaraga mu birebana no guha ibiraka abahanzi bo mu duce tuberamo ibikorwa bihuza abantu benshi nka Tour Du Rwanda.

Fizzo Mason uri mu bahanzi bahagaze neza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, binyuze muri gahunda y’InyaRwanda, Ubuhanzi n’Imyidagaduro mu Turere, yavuze kuri byinshi.

Mu gutangira yibukije ko abahanzi bahari ati: "Umuziki wa Musanze rero ni ikintu kinini cyane, murabizi ko mu Ntara y'Amajyaruguru hava impano nyinshi cyane mu magare no muri Football."

Yagarutse kandi ku bihe byiza yagiriye mu bitaramo bya Tour Du Rwanda muri za 2017 na 2018 ati: "Ndabyibuka iryo soko ni Clement Ishimwe wari urifite, narataramye ndabakoma birenze, abari bahari barabibonye ko nubwo tutaguka ngo tugere kure cyane ariko hano dufite abakunzi."

Avuga ko icyo gihe ibyo bitaramo byari byayobowe na DJ Phil Peter na Kate Gustave, hari kandi na DJ Bissoso icyo gihe wamuhaye impano irimo Flash disk, igikapu n’ibihumbi 5Frw.

Muri icyo gihe agaragaza ko yanemerewe ubufasha ariko yategereje ko bumugeraho araheba. Ati: "Narakomye cyane abari bahari baravuga ngo urankodumye bati urakaza neza i Kigali tugufashe nubwo wenda nabiherutse icyo gihe."

Agaragaza ko abategura ibitaramo n’ibirori mu bice bitandukanye by’igihugu bajya batekereza ku bahanzi baho ari na ho yakomoje ku kuba bakongera kumwibuka mu bitaramo bya Tour Du Rwanda.

Ibi abigarukaho yagize ati: "Kuki ubu batanyibutse ngo nanjye ndye kuri ayo mafaranga maze tunezeze abantu bacu baba banadukumbuye kutubona mu bitaramo!."

Kugeza ubu Fizzo Mason yatangaje ko hakiri ikibazo gikomeye cy'uko abakamenyekanishije ibihangano by’abanyarwanda bose bibanda gusa ku by'abari i Kigali nyamara bakora bimwe.

Fizzo Mason yagize ati: "Abantu bazamura umuziki mu Rwanda bagira kwikunda niba navuga ko ari imitima mibi niba ari ukwikunda ugasanga ibintu byacu ntabwo babiha agaciro."

Atanga urugero rw’imwe muri televiziyo yagiyeho ariko bikarangira ibyo bakoranye ntabyo abonye, avuga ko ibyo bitagakwiye kuba bikiba mu bantu bafite aho bahuriye n’ubuhanzi n’imyidagaduro.

Uyu muhanzi yibanda ahanini ku njyana ya Hip Hop akaba anafite ubuhanga mu budozi aho yiyambika akambika n’abandi binyuze mu nzu ye y’imideli ya Mason.

Uretse ibyo yanatangiye urugendo rwo gufasha abandi bahanzi batarabyinjiramo kugira ngo bahane amaboko barebe ko bagera kure hashoboka.

Afite icyizere cyo hejuru ko azagera kure mu muziki kandi bitabaye ngombwa ko ava muri Musanze ahubwo izina ryayo rikazamuka kurushaho binyuze muri we.

Agira inama buri umwe uri mu buhanzi by’umwihariko mu muziki gukora cyane no gukunda ibyo akora kuko ari byo bizamugeza ku ndoto ze.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA FIZZO MASON


Fizzo Mason yagaragaje ko kugeza ubu Akarere ka Musanze kari mu dufite impano nyinshi kandi katanze izitari nke zimaze kugera kureFizzo Mason yasabye ko mu birori n'ibitaramo bigenda bitegurwa mu Turere tunyuranye hajya hatekerezwa ku bahanzi batubarizwamoYisabiye ko yatekerezwaho mu bitaramo bizabera mu duce dutandukanye tw'igihugu harimo n'ibyo muri Musanze bizaherekeza Tour Du Rwanda Yamaze gutangiza inzu itunganya imyambaro dore ko ari umudozi mwiza. Iyo nzu yitwa Mason ndetse arashaka ko ryaguka rikazatanga akazi ku bantu benshiYagiriye inama bagenzi be yo gukora cyane no gukunda ibyo bakora kuko mu gihe nyacyo bazarotora inzozi barota


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...