Fiston Iradukunda yavuze ko umwaka wa 2026 uzaba uw’amateka mu rugendo rwe rw’umuziki

Imyidagaduro - 28/11/2025 3:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Fiston Iradukunda yavuze ko umwaka wa 2026 uzaba uw’amateka mu rugendo rwe rw’umuziki

Umuramyi Consolateur Iradukunda uzwi cyane nka Fiston Iradukunda yatangaje ko umwaka wa 2026 uzaba umwaka udasanzwe mu muziki we, aho ateganya gusohora indirimbo nyinshi ndetse n’iziri gutunganywa muri studio muri iki gihe.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko yiteguye gukora cyane kurusha uko bisanzwe. Yabitangaje ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya y'amashusho yise "Ambwira ko" yakozwe na Camarade Pro mu buryo bw'amajwi, mu gihe amashusho yakozwe na Innox.

Yagize ati: "Umwaka uza ntegereje gukora indirimbo nyinshi nshya—iziri muri studio n'izindi nyinshi nshobora gukora. Ni byinshi nateganyirije abakunda Imana n’abakunda gusenga; mbona uzaba umwaka mwiza w’amateka."

Fiston Iradukunda ni umusore ufite ubuhanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Abarizwa mu Majyepfo y’Afurika, asengera kuri I.P.I.M Casa Blanca, naho iyo ari mu Rwanda agasengera muri ADEPR.

Yize ubuhinzi n’ubworozi (Agriculture) kandi amaze gusohora indirimbo ebyiri: “Wambereye Inshuti” na “Ibanga” yasubiyemo mu buryo bushya. Avuga ko kwinjira mu muziki wo kuramya Imana ari umuhamagaro we kuva kera.

Ati: "[Umuziki] nawutangiye nkiri muto, ndirimba nkiri muri segonderi ndetse natangira gukora indirimbo buhoro buhoro. Numvise ko ari umuhamagaro wanjye kandi ndabikunda."

Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Ambwira Ko", ikaba ije isanga “Ibanga” imaze amezi 9 iri hanze. "Ibanga" ifite amateka akomeye ku muryango we, kuko yanditswe kera ataravuka. Ayisobanura nk’indirimbo y’umwihariko yakundwaga cyane na se witabye Imana.

Ati: "Yabayeho ntaravuka. Ni indirimbo papa yakundaga cyane, ni nayo mpamvu numvise nshatse kuyisubiramo no kuyibutsa abakristo, cyane cyane abamenye agakiza kera." Avuga ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bugamije kongera gukangura ibyiringiro no gukumbuza ijuru.

Fiston Iradukunda afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka, ndetse akavuga ko Israel Mbonyi ari umwe mu bo afatiraho icyitegererezo. Iyo yirebye mu ndorerwamo y’ahazaza, yizera ko mu myaka itanu iri imbere azaba ageze ku rwego rwo hejuru mu muziki.

Ati: "Hamwe n’Imana, ntekereza ko hazaba ari heza cyane. Tukaba tunateganya gutangira kwimurira indirimbo mu zindi ndimi zirimo Igiswahiri, Icyongereza, Igiportugal n’izindi Imana izatuyobora."

Fiston Iradukunda yashyize hanze indirimbo nshya anavuga ku mishinga ateganya mu 2026

REBA INDIRIMBO NSHYA "AMBWIRA KO" YA FISTON IRADUKUNDA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...