2024 ushobora kuzafatwa nk'umwaka
wihariye mu guteza imbere Hip Hop, ahanini binyuze mu bikorwa binyuranye
abaraperi bagiye bashyira hanze.
Binashimangirwa n'ibitaramo bari
gushyiramo imbaraga mu gukora muri uyu mwaka birimo n'icya Bull Dogg
na Riderman kizaba ku wa 24 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition
Village ahazwi nka Camp Kigali.
Umuraperi P-Fla aherutse gutaramira i
Dubai, kandi yagaragaje ko yanogewe no gutaramira abafana be n'abakunzi
b'umuziki muri rusange. Iki gitaramo yagikoze abisikana na Bull Dogg, Green-P
n'abandi bahataramiye mu bihe bitandukanye.
Ni igitaramo yakoze abifashijwemo na
Batman usanzwe ari umuyobozi wa Agakoni Tv. Mu kiganiro na InyaRwanda, Batman
yavuze ko nyuma yo gufasha P-Fla gutaramira muri uriya mujyi ku nshuro ye ya
mbere, batangie ibiganiro na Fireman, Danny Nanone na B-Threy ku kuba bataramira
i Dubai.
Yagize ati "Twishimiye uko
igitaramo cya Fireman cyagenze ari nayo mpamvu natangiye ibiganiro n'abagabo
batatu, babiri twamaze kuvugana, umwe niwe tutaravugana ngo numve ibye ariko
uko ari batatu turashaka ko abakunzi ba Agakoni TV aribo bahitamo uzabanza
kandi nizera ko bazamuhitamo tugakomeza ibiganiro."
Batman yavuze ko ari gutegura ibi
bitaramo buri mwaka mu rwego rwo gushyira itafari rye ku muziki w'u Rwanda. Ati
"Umuziki w'u Rwanda ugomba kugera ku rwego nk'urw'abandi. Nibyo nibaza ko
na bagenzi banjye bose bari muri uru rugendo rwo guteza imbere umuziki w'u
Rwanda, imbere nabo nifuza."
Uyu mugabo yavuze ko umwe muri aba bahanzi uzoroshya ibiganiro ariwe uzabanza gutaramira i Dubai. Ati "Ngiye mu biganiro nabo ku byerekeye amafaranga. Kandi tuzahitamo dushingiye ku wa mbere uzatworohereza ibiganiro ndetse n'amafaranga."
Yungamo ati "Twatangiye
ibiganiro na bariya batatu ariko 'audience' niyo izahitamo uzabanza. Babiri bo
twamaze kuvugana aribo Fireman na B-Threy kandi ibiganiro biri mu nzira nziza,
umwe niwe tutaravugana kandi nawe ndibaza ko tutazananiranwa."
Fireman niwe wagombaga kuririmba mu
gitaramo P-Fla aherutse gukorera i Dubai, ariko ntiyabashije kuboneka bitewe na
gahunda yari amazemo igihe kinini. Dany Nanone ari mu baraperi bamaze igihe
kinini mu muziki, kuko imyaka irenze 10.
Mu ukuboza 2023, yakoze igitaramo cye
bwite yamurikiyemo Album ya mbere, cyabereye muri Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Bwaba ari ubwa mbere ataramiye i
Dubai. Aherutse gushyira ku isoko indirimbo zirimo 'Amanota', 'Confirm', 'My
Type', 'Nasara' yakoranye na Ariel Wayz n'izindi zinyuranye.
Ni mu gihe umuraperi Fireman
yigaragaje cyane mu bitaramo binyuranye. Aherutse kuganiriza urubyiruko n'abandi
bari bitabiriye igitaramo cya Gen- Z Comedy. Ni umwe mu baraperi b'abahanga, cyane
cyane iyo yahuje imbaraga n'abandi banyuranye.
Umwibuke mu ndirimbo 'Bafana Bafana'
yahuriyemo na Bull Dogg na Butera Knowless, 'Ntarirarenga' yahuriyemo na Jay-C
na Safi Madiba, 'Amahitamo yanjye' yakoranye na Gauchi na Sean Brizz n'izindi
zinyuranye.
Umuraperi B-Threy uri mu biganiro
biganisha ku gutaramira i Dubai, aherutse gutaramira i Burayi. Ni umwe mu
bigaragaje cyane mu guteza imbere injyana ya Kinyatrap.
Mu mpera za 'weekend' yizihije
isabukuru y'amavuko. Kandi aherutse gushyira ku isoko Album ebyiri ndetse na
Mixtape yise 'Muheto II'. Azwi mu ndirimbo nka 'Amabanga', 'Nakwica', 'Inzira',
'Mood' yakoranye na Bull Dogg, 'Igifuri' n'izindi.



Umuraperi B-Threy uzwi mu ndirimbo 'Bibi', 'Nicyo gituma' n'izindi zinyuranye
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA B-THREY, BULL DOGG NA ISH KEVIN
">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA DANNY NANONE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA YAMPANO NA FIREMAN