Finland: Umunyamideli Olivia yapfuye nyuma yo guterwa ikinya kugira ngo hanozwe ubwiza bwe

Imyidagaduro - 10/09/2026 6:52 AM
Share:
Finland: Umunyamideli Olivia yapfuye nyuma yo guterwa ikinya kugira ngo hanozwe ubwiza bwe

Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga wo muri Finland, Olivia Oras, yapfuye afite imyaka 27 nyuma yo gutakaza ubwenge amaze guterwa ikinya mu ivuriro ryigenga ryo mu murwa mukuru Helsinki.

Oras yapfuye ku wa 3 Nzeri 2026, nk’uko ababyeyi be babitangaje. Yari yagiye muri iryo vuriro kugira ngo akorerwe igikorwa cyo kubagwa hagamijwe guhindura cyangwa kunoza imiterere y’umubiri.

Amakuru yatangajwe na TMZ avuga ko Oras yataye ubwenge amaze guterwa ikinya, mbere y’uko igikorwa cyo kubagwa gitangira.

Nyuma yo kugira ikibazo, yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Helsinki, ariko abaganga ntibabasha kumurokora kuko nyuma yaje kwitaba Imana.

Umuryango wa Oras wahise utanga ikirego muri Polisi usaba ko hakorwa iperereza ku cyaba cyaratumye apfa.

Polisi ya Helsinki yemeje ko yatangiye iperereza ku rupfu rwe, riri gukorwa mu rwego rw’icyaha cy’ubwicanyi butabigambiriwe. Polisi yavuze ko iperereza rikiri mu ntangiriro kandi ko kugeza ubu nta muntu urafatwa.

Yari icyamamare kuva akiri umwangavu

Olivia Oras yari azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yatangiye gukurikirwa n’abantu benshi akiri umwangavu.

Mu 2016, yagaragaye muri filime mbarankuru yiswe The Perfect Selfie, yakurikiranaga ubuzima bwe mu gihe cy’umwaka n’igice, ikanagaruka ku buryo imbuga nkoranyambaga zagiraga uruhare mu buzima bwe no ku kwiyongera k’abamukurikiraga.

Nyuma yaje gushinga umuryango udaharanira inyungu wari ugamije gushyigikira ubushakashatsi ku ndwara zifata ibihaha. Yanakoranye n’ibigo bitandukanye bikora mu ikoranabuhanga no guteza imbere imibereho myiza.

Urupfu rwa Olivia Oras ruri gukorwaho iperereza, mu gihe umuryango we utegereje kumenya neza icyateye ikibazo cyamubayeho nyuma yo guterwa ikinya.

Umunyamideli Olivia Oras yapfuye afite imyaka 27


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...