"Biva ku gicaniro" ni indirimbo yari itegerejwe cyane n’abakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo y'iminota 9 Eric Niyonkuru yafatanyije n’umufasha we. Bahanika amajwi yabo bakavuga ko gusenga ari umuyoboro mwiza Imana iganiriramo n'ubwoko bwayo. Baririmba ko hari imbaraga ziri mu gusenga, akaba ari zo zihindura ibyananiranye.
Bati: "Kudacogora k’ubuzima bw’amasengesho ibyo bitugeza ku butsinzi aho hari umuyoboro mwiza Uwiteka Imana iganira natwe aho hari umuyoboro mwiza, abashaka Imana baganira nayo aho hari umuyoboro mwiza wo gusaba, ibyo twifuza byose. Nsenga ibihe byose, ijoro n’amanywa mu nzira z’ubutayu no mu munezero. Numva nduhutse, nezerewe mu bihe byo gusenga."
Mu bihe bitambutse ubwo Eric Niyonkuru yari ari i Kigali mu bikorwa byo gusoza gufata amajwi n’amashusho y'indirimbo, icyo gihe yatangarije InyaRwanda ko yahuye n’itsinda ry'abacuranzi beza bamufashije gusoza uyu mushinga. Avuga ko ndetse igihe kigeze ngo iyi Album yahawe n’Imana ishyirwe ahagaragara.
Album ”Biva ku Gicaniro” iriho indirimbo 11, yakozweho n’aba producer barimo Fiacle, Clement Level na Rano beat Raah. Ni aba Producer b'abahanga ndetse Eric Niyonkuru avuga ko mu myaka iri imbere bazaba bayoboye muri East Africa.
Umuramyi Eric Niyonkuru afatanyije n’itorero rye rya Kontula riherereye mu murwa mukuru wa Finland bateguye igitaramo cyiswe "Amashimwe Concert" kizaba tariki ya 13 Kamena 2026, kibere muri Finland.
Ni igitaramo gikomeye cyatumiwemo Pastor Willy Joseph n’abaramyi barimo Eric Reagan, N Fiston na Enock. Iki gitaramo kizagaragaramo na Korali Jehovanis ibarizwa kuri iri torero rya Kontula.





Eric Niyonkuru ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye yise "Amashimwe Concert"
REBA INDIRIMBO NSHYA "BIVA KU GICANIRO" YA ERIC NIYONKURU
