Igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyashibutse mu byanditswe byera mu Abaheburayo 13:8 "Yesu Kristo uko yari ari ejo, n'uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose." Banisunze kandi Zaburi 90:17 "Ubwiza bw'Uwiteka Imana yacu bube kuri twe, Kandi udukomereze imirimo y'intoki zacu, Nuko imirimo y'intoki zacu uyikomeze".
"Wahozeho Mana we, ubwiza bwawe buzahoraho iteka". Aya ni amwe mu magambo aza ashimangira ubuhamya buri mu bitero by’iyi ndirimbo ndetse basangiye na benshi bizera ko Imana ari yo ibakorera ibiruta cyane ibyo basaba.
"Imana idukomereze amaboko, dore ko ariyo muterankunga mukuru wacu. Satani ntateze gutera ahatari iby'agaciro ahubwo arajwe inshinga no kutunyaga ubuhamya bwiza, agateza ubuhenebere"- Ubutumwa bwa Eric Niyonkuru
Eric avuga ko abari muri Kristo Yesu by’ukuri ntacyo bazakena, kuko umucunguzi wabo ni Kristo Yesu , niwe batakira, niwe ubayobora uwo Mwami uko yarari kera n’uyu munsi niko ari kandi azahora iteka ryose
Ati: "Ibyanditswe byera bitubwira ko Imana yarinze abo basogokuruza kandi ko yari icyo gihe n’ubu niko iri. Aha niho hashibutse icyifuzo cyo gusaba Imana gukomeza amaboko y’abakora umurimo w’Imana."
Ni indirimbo ivuga Imana no buhamya bugaruka ku burinzi Imana yarinze aba bombi ndetse bagashimangira ko babisangiye n’abantu benshi, bakavuga ko Imana yabaye iyo kwizerwa kuko yasohoje amasezerano.
Zaburi 46:2 iri ni ijambo riri gufasha umuramyi Eric Niyonkuru uri kunezererwa n’ibihe byo kubaho aramya Imana, dore ko byahoze mu nzozi. Haranditse ngo "Imana ni yo buhungiro bwacu n'imbaraga zacu, Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba."
Umuramyi Eric Niyonkuru amaze umwaka umwe gusa mu muziki, akaba amaze gushyira hanze indirimbo 4 ziri kuri album ye ya mbere ari gutegura, avuga ko hari n’ibindi bihangano mu minsi iri mbere arashyira hanze. mbere y’uko uyu mwaka usozwa.
Eric Niyonkuru yashyize hanze indirimbo nshya "Wahozeho" yakoranye n'umuryango we
REBA INDIRIMBO NSHYA "WAHOZEHO" YA ERIC NIYONKURU YARIRIMBANYE N'UMURYANGO WE