Film zizitabira ibihembo bya Rwanda movie awards zatangiye kwakirwa

- 13/12/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Film zizitabira ibihembo bya Rwanda movie awards zatangiye kwakirwa

Mu gihe hategurwa ku nshuro ya kabiri ibihembo uri sinema nyarwanda (Rwanda movie awards) kuri filimi n’abakinnyi bazo bitwaye neza kurusha abandi mu mwaka wa 2012, kuri ubu igikorwa cyo kwakira film zizitabira iri rushanwa cyamaze gutangira kuva taliki ya 01 Ukuboza ndetse kikaba kinakomeje.

Tuganira  na Jackson Mucyo umuyobozi wa Ishusho arts ari nayo itegura Rwanda Movie Award akaba yadutangarije ko hashize iminsi batangiye kwakira film nyarwanda zizitabira ibi bihembo bakaba banakangurira n’abandi batarandikisha film zabo zasohotse muri uyu mwaka wa 2012 ko igihe ari iki ngo bazandikishe dore ko film zose zigomba kuba zamaze kwiyandikisha bitarenze taliki ya 31 Ukuboza.

Bikaba biteganijwe ko nyuma yo kwakira film zose zizitabira iri rushanwa hazabaho Movie week kuva taliki ya 05/02/2013 kugeza ku 28/02/2013, aho film zose zizitabira Rwanda movie awards zizazegutswa mu bice bitandukanye by’igihugu  harebwa film nziza kurusha izindi n’urwego cinema nyarwanda igezeho muri rusange, naho umuhango nyirizina wo gutanga ibi bihembo ukaba uteganijwe kuba taliki ya 09/03/2013.

Nk’uko Ishusho arts ibitangaza ibyibanze bisabwa kugirango film ibashe kwitabira Rwanda movie award ku nshuro yayo ya kabiri harimo kuba film yarakozwe mu mwaka wa 2012 ,ikozwe n’abanyarwanda, ikaba iri ku isoko ndetse ifite n’ibyangombwa by’ikigo cya RDB.

Ku bindi bisobanuro mukaba mwakwifashisha : 0788359692, 07888394, 0788516160 cyangwa kuri e-mail: ishushoarts@gmail.com

Selemani Nizeyimana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...