Dore zimwe mu filime ziri ku isonga muri iki gihe:
1. KPop Demon Hunters
Iyi filime ivuga ku itsinda ry'abakobwa
baririmba K-pop bafite inshingano yo kurwanya ibinyamaswa bibi (demons) binyuze
mu muziki. Ifite umuvuduko w'amashusho wihuta, umuziki w'umwimerere, n'ubutumwa
buvuga ku gufatanya no guhangana n'ibigeragezo byo mu buzima. Ni yo iri ku
mwanya wa mbere kuri Netflix muri iyi minsi.
2. Ruth
& Boaz
Iyi filime y'iyobokamana ifite ishingiro muri
Bibiliya ivuga ku rukundo rw'ukuri, kwihangana n'ukwizera. Ni imwe mu mafirime
yakunzwe cyane n'abareba amafilime y'imyemerere, kandi ishimangira agaciro
k'urukundo rudahinduka n'ubudahemuka.
3. The
Wrong Paris
Ni filime y'urukundo (romantic comedy) ivuga
ku mukobwa w'umunyamerika ugiye i Paris, agahura n'umusore bakundana.
Ifite umunyu w'urukundo rw'ukuri, kandi benshi bayikundira uburyo ishyira
imbere insanganyamatsiko z'urukundo rw'ukuri.
4. Man
on Fire
Filime y'ubwoko bwa action ivuga ku musirikare w'umunyamerika wagiye gukora akazi ko kurinda umwana w'umukire muri Mexique, ariko akaza guhura n'ibibazo bikomeye. Ni imwe mu mafirimi yakunzwe cyane n'abareba amafilimi y'ubwoko bwa action.
5. Sonic
the Hedgehog 3
Ni filime y'ubwoko bwa animation ikurikira inkuru ya Sonic, agahura n'ibibazo bishya mu rugendo rwe. Ifite amashusho meza, kandi yakunzwe cyane n'abana n'abakuru.
Src: www.netflix.com