Gukora filime nini bisaba ishoramari rinini: amafaranga y’abakinnyi bakomeye, ibikoresho bya kijyambere byo gufata amashusho, CGI ihenze cyane, ndetse n’iyamamaza rikomeye ku masoko mpuzamahanga. Ariko nubwo ibi byose bikorwa, si buri gihe filime igira intsinzi mu mafaranga.
Urugero ruzwi cyane ni “The Marvels” (2023), yakoresheje hafi miliyoni 270$ mu kuyikora, hanyuma hakongerwaho andi mamiliyoni menshi mu kuyimenyekanisha ku Isi.
Nubwo yari filime ya Marvel ifite izina rikomeye, yaje guhura n’igihombo gikomeye gishobora kugera hafi kuri miliyoni 237$, bikayigira imwe mu zatsinzwe cyane mu mateka ya Marvel Studios.
Indi filime ikunze kuvugwa ni “John Carter” (2012), yakoresheje hafi miliyoni 250$ mu kuyitunganya, ndetse na miliyoni 100$ mu kwamamaza. Iyi filime yaje kunanirwa kwinjiza amafaranga ahagije, igahomba agera kuri miliyoni 200$+, ikaba imwe mu mpanuka zikomeye za Disney.
“The Lone Ranger” (2013) nayo ntiyasigaye inyuma. Nubwo yari ifite abakinnyi bakomeye nka Johnny Depp, yakoresheje ingengo y’imari ya hafi miliyoni 225$, ariko ikinjiza amafaranga make cyane ugereranyije n’ibyo yashoweho, igahomba hafi miliyoni 190$+.
Mu mateka ya kera ya cinema, “Cutthroat Island” (1995) izwi nk’imwe mu zatsinzwe bikomeye. Yashoweho arenga miliyoni 100$, ariko yinjiza hafi miliyoni 10$ gusa ku Isi yose, igahita iba imwe mu mpanuka zikomeye za box office mu kinyejana cya 20.
Hari kandi filime nshya nka “Desert Warrior” (2026) ivugwaho kuba yarashowemo hafi miliyoni 150$, ariko igasohoka nta bakunzi benshi ibonye, ikinjiza munsi ya miliyoni 1$, igahinduka urugero rushya rwa filime zahombye bikomeye.
Mu isi ya cinema, nubwo filime zishobora gushorwamo amafaranga menshi cyane, hari impamvu zitandukanye zituma zihomba. Rimwe na rimwe, inkuru ya filime ishobora kutumvikana neza cyangwa ntikurure abafana uko byari byitezwe, bigatuma abantu batayikunda.
Hari n’igihe kwamamaza kwayo ku rwego mpuzamahanga bidakorwa neza, bikagabanya umubare w’abayimenya mbere y’uko isohoka. Ikindi kandi, filime ishobora guhura n’indi mikino ikomeye cyangwa izindi filime zikunzwe zisohotse icyarimwe, bikayigora kubona isoko.
Mu bindi bihe, abantu bashobora kutayakira neza nubwo yaba yarakozwe neza, bityo amafaranga menshi yashowemo agahinduka igihombo.
