Aya
masezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki 2 Kamena 2026, hagati ya
Bahafrica Entertainment Ltd na Zacu Entertainment, ikigo gicunga ibikorwa bya
Zacu TV.
Ku
ruhande rwa Zacu Entertainment, amasezerano yashyizweho umukono na Nsengumuremyi
Valens, mu gihe Fleury Legend ari we wayashyizeho umukono ahagarariye Bahafrica
Entertainment Ltd.
Mu
butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Zacu Entertainment yatangaje ko
yishimiye gutangira ubu bufatanye n'iki kigo gisanzwe kizwi mu gutunganya
filime zakunzwe n'abatari bake mu Rwanda.
Bagize
bati: "Twishimiye gusinyana amasezerano y'imikoranire na Bahafrica
Entertainment Ltd, aho zimwe muri ‘series’ ndetse na filime zikorwa n'iki kigo
ubu zigiye kujya zitambuka kuri Zacu TV uyu mwaka."
Bakomeje
bavuga ko kuri bo ubufatanye ari inkingi ikomeye mu guteza imbere uruganda
rw'imyidagaduro, bagira bati: "Kuri twe, ubufatanye ni urufunguzo
rw'iterambere."
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Fleury Legend yavuze ko aya masezerano azamara imyaka
itatu, ariko agaragaza ko atareba filime nshya bari gukora muri iki gihe,
ahubwo areba izo bakoze mbere kandi zikaba zaratambutse ku rubuga rwabo rwa
YouTube.
Ati:
"Amasezerano twagiranye ni ayo gutambutsa kuri Zacu TV filime twakoze
kandi zatambutse kuri YouTube yacu. Ni filime enye z'uruhererekane twakoze. Ni
amasezerano y'imyaka itatu."
Fleury Legend yasobanuye kandi ko filime nshya Bahafrica Entertainment iri gutunganya ubu zitari muri aya masezerano, kuko hagamijwe gutanga amahirwe mashya ku bikorwa byabo byamaze kugera ku bakunzi ba cinema banyuze kuri YouTube. Ati: "Amasezerano avuga filime twakoze mbere kandi zanatambutse iwacu."
Bahafrica
Entertainment ni imwe mu sosiyete zimaze kugira uruhare rugaragara mu
iterambere rya cinema nyarwanda. Yashinzwe na Bahavu Jannet afatanyije
n'umugabo we Fleury Legend, nyuma yo guhuriza hamwe ubunararibonye bwabo mu
gukina no gutunganya filime.
Iki
kigo kimaze gukora filime z'uruhererekane zakunzwe zirimo Bad Choice, Impanga
Series ndetse na Urukundo rw'Inzitane, zose zakurikiwe cyane ku mbuga
zitandukanye zirimo na YouTube.
Uretse
gutunganya filime, Bahavu yanashyizeho ishuri rya cinema rigamije gufasha
urubyiruko n'abandi bafite inyota yo kwinjira mu mwuga wo gukina no gutunganya
filime.
Binyuze
muri iri shuri, bamwe mu banyeshuri barangije amasomo yabo bahawe amahirwe yo
kugaragara muri filime zakozwe na Bahafrica Entertainment, ibintu byabafashije
gutangira urugendo rwabo muri cinema nyarwanda.
Amasezerano
mashya hagati ya Bahafrica Entertainment na Zacu TV agaragaza uburyo ibigo
bikorera mu ruganda rwa cinema bikomeje gushyira imbaraga mu kugeza ibihangano nyarwanda
ku mubare munini w'ababikurikira, binyuze mu miyoboro itandukanye
y'itangazamakuru.
Filime
Usanase Bahavu Jannet yakinnyemo zamamaye zigiye gutangira gutambuka kuri Zacu
Tv
Bahavu
yakomeje izina rye binyuze muri filime y’uruhererekane ‘Impanga’, ‘Urukundo rw’inzitane’
n’izindi zamuhaye ijambo muri Cinema
Nsengumuremyi Valens wari uhagarariye Zacu Entertainment [Uri ibumoso] na Fleury Legend wari uhagarariye Bahafrica nyuma yo gushyira umukono ku msezerano


