Mugihe hari amakuru yari amaze iminsi atangazwa ko iyi filime Aurore Mutesi azagaragaramo ari umwe mubakinnyi b’Imena bayo atakiyikinnyemo yatangaruje inyarwanda.com ko umunsi batangiye kuyikora bakagera aho agomba kugaragara azaza agakina .Yagize ati: “ film nzayikinamo igihe nikigera ibikorwa byo kuyikina bitangiye aho nzaba nkenewe nzaboneka.
Aurore Mutesi Miss Rwanda 2012
Nkuko Ramsey Nouah yabitangaje ubwo yerekaga uyu mushinga bamwe mubayobozi b’ibigo bikomeye mu Rwanda akaba yaravuze ko izatwara akayabo ka miliyoni imwe n’igice y’amadolari 1,500,000$ ikaba kandi izakorwa n’abahanga mugukora ibya sinema baba muri Nijeria na Hollywood gusa ikazagaramo abakinnyi b’abanyarwanda na Nijeria ndetse ikazerekana umuco w’u Rwanda nuwo muri Nijeria.
Ramsey Nouah ubwo yaganirizaga abayobozi bibigo bitandukanye kubyerekeye iyi filime
Muri iyi filime Brewed in a Rwandan pot hagaragaramo a Ramsey ari umushoranari wo mugihugu cya Nigeria uza mu Rwanda yahagera agakunda umukobwa w’umunyarwanda mwiza utazi icyongereza dore ko aba ari umuturage wicururiza amata.Uyu mukobwa ukina muri iyi filime akaba ari Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore aho akora ibintu byinshi bisekeje kandi byerekana ko ari uwo mugiturage nubwo aba yarakunzwe n’uwo muherwe kubera ubwiza yamubonanye.