‘‘The Bride’’ yashyizwe
muri filime 28 zizerekanwa muri Berlin International Film Festival 2023 rizwi
nka ‘Berlinale’. Iri serukiramuco rizatangira ku wa 16 kugeza ku wa 26
Gashyantare 2023.
Izi filime ni iz’abantu baturuka mu bihugu 7
bitandukanye ku isi yose.
‘‘The Bride’’ igaruka ku nkuru y’umugore witwa Eva
washyingiwe ‘Ateruwe’ nyuma y’imyaka itatu Jenoside yakorewe Abatutsi yari
imaze ibaye[ni ukuvuga ko hari mu 1997].
Uyu mugore akiri umukobwa yari afite inzozi zo kuzaba
umuganga zose zirangirira aho. Eva aza kuvumbura inkuru ibabaje y’umuryango w’umugabo
akajya mu gihirahiro cyo kuva mu rugo rwe cyangwa kuhaguma.
Iyi filime yanditswe inayoborwa na Myriam U. Birara mu
gihe Kivu Ruhorahoza ari we mu bafashije mu kuyitunganya. Igaragaramo Sandra
Umulisa, Aline Amike na Daniel Gaga.
Nta
kabura imvano!
Myriam U. Birara avuga ko kwandika iyi filime
yanayoboye byaturutse ku kuntu yakuze abona abana b’abakobwa bashyingirwa ku
gahato [ bamwe ibyo bita guterura cyangwa se gukocora] bikabicira inzozi.
Ati ‘‘Nakuze mu myaka yo mu 1990 numva inkuru y’abakobwa
bato bashyingiwe batabishaka[…] aba bageni bashyingiwe ku gahato hari igihe
bisangaga basubiye iwabo bakabaho mu buzima bw’ipfunwe batukwa.Bafatwaga
nk'ibicuruzwa byangiritse.’’
Kuba ibi bintu yarakuze abona mu miryango byamuteye
kugenda yibaza byinshi.
Avuga ko yakuze yibaza uko yari kubyitwaramo iyo
bimubaho. Akibaza niba yari kureka inzozi ze, kujya akorana imibonano
mpuzabitsina n’umuntu atigeze agira uruhare ngo bashakane n’ibindi byinshi.
Avuga ko ikindi yibazaga ari uko yari kurebera ibi mu ndorerwamo yo kongera kubaha umuryango wo
mu gace k’iwabo ahiciwe benshi mu bagabo n’abagore. Ibi byose avuga ko ari byo
byatumye atekereza iyi filime.
Kuri Myriam Uwiragiye Birara, ngo ‘role’ ya Eva wakinnye ashyingirwa muri ubu buryo yari
inzozi mbi kuri we.
Agaragaza ko uku gushyingiranwa kw’agahato kwahindutse
ukuri kw’akababaro kuri bagore bashyingiwe gutya, bakisanga barushinze n’abagabo
b’abakene nka Silas ugaragara muri iyi filime ari umusirikare wagarutse
agasanga umuryango we warishwe.
Kuri we u Rwanda ni igihugu cyagiye giharanira
uburenganzira bw’igitsinagore, ariko akavuga ko yandika iyi filime yashakaga
kongera kugaragaza ubu bukwe bwabagabo kera kugeza ubu bamwe mu babukoze muri
iki gihe bakiriho bakaba bagendana ibikomere ku mitima.
Kubagumye hamwe bakubaka n’abahunze, iyi filime ni iyo kubaha
icyubahiro kubwo kwihangana kwabo.
Myriam U. Birara wanditse akanayobora iyi filime
yavutse mu 1992. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu
bijyanye n’Ibirarumari.
Yatangiye gukora filime ari mu mashuri yisumbuye mu
2010 ndetse yitabiriye amahugurwa atandukianye yerekeye uyu mwuga binamufasha
gukora filime ngufi eshatu.
Iyo yatangiriyeho by’umwuga ni iyo yise ‘Imuhira’ yanditse
akanayobora iyi yagiye hanze mu 2021, yanamuhesheje igihembo mu URUSARO
international women film festival ritegurwa na cinéfemme mu 2022.
Imuhira ni filime igaruka ku mukobwa wahukana ahunze
ihohoterwa akorerwa mu rugo rwe, ariko n’iwabo kwa nyina aza kwisanga ahanganye
n’ imyitwarire y’umuryango we hamwe n’amahame ya rubanda ategeka icyo umugore
nyawe agomba kuba ari kuko ngo ariko zubakwa.
‘‘Imuhira’’ cyangwa ‘‘Home’’ mu Cyongereza yitabiriye amaserukiramuco
atandukanye ku isi ari nako atwara ibihembo kubera filime ye.
Yitabiriye Locarno international film festival 2021
anatwara ibihembo cya Medien Patent Verwaltung AG Award gitangwa niryo
serukiramuco, yitabira muri BFI London Film Festival 2021 na Melbourne
International Film Festival 2022 n’ayandi.
Uretse iyi filime y’Umunyarwandakazi, muri ‘Berlinale’ Kayije
Kagame ukomoka mu Rwanda nawe yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba filime
bitwaye neza mu 2022 ku mugabane w’u Burayi.
Bityo kubera impano zabo bakazahabwa amahirwe muri
Porogaramu yiswe ‘European Shooting Stars’ ikorerwa muri iri serukiramuco rya
filime ribera mu Mujyi wa Berlin mu Budage.
Abajya muri iyi porogaramu batoranywa bigizwemo
uruhare na European Film Promotion
(EFP), isanzwe ihuriyemo ibigo bitandukanye bikora akazi ko kumenyekanisha
ubuhanzi bwo muri sinema mu bihugu 37 byo mu Burayi.
Abatoranyijwe iyo bageze muri ‘Berlin International
Film Festival’ bahabwa umwanya uhagije
wo guhura n’abantu b’ingeri zitandukanye muri sinema, bafite icyo babafasha
muri uyu mwuga. Aba barimo aba-agents b’impano, abatunganya filime bakomeye
[producers], abayobozi ba filime n’abandi.
Uwabonye aya mahirwe aba ahawe rugari ngo yigaragaze,
ndetse bimufungurire amarembo amenyekane ku rwego mpuzamahanga no ku isi yose
muri rusange.
Abantu bahiriwe no kunyura muri ‘European Shooting
Stars’, barimo Umwongerezakazi Michaela Coel uheruka kugaragara muri ‘Black Panther: Wakanda Forever’ yitwa
Aneka, Umutaliyani Luca Marinelli, Umunya-Suède Alica Vikander umaze kubaka
izina mu buryo bukomeye n’abandi benshi.
Kayije Kagame yahawe aya mahirwe kuba mu bakinnyi ba
filime 10 bagaragaye kuri uru rutonde, nyuma yo gukina mu yitwa ‘Saint Omer’ ya
Alice Diop imara amasaha abiri n’iminota ibiri.
Filime ya Myriam U. Birara yise 'Imuhira' iheruka kwegukana igihembo

Uyu mukobwa filime ye yise 'The Bride' niyo ya mbere akoze
Filime y'uyu mukobwa yise 'The Bride' izerekanwa bwa mbere muri Berlin Film Festival izaba guhera ku wa 16-26 Gashyantare 2023
Kayije Kagame ukomoka mu Rwanda uba mu Busuwisi nawe ari mu banyempano bazahabwa rugari mu kwigaragaza muri Berlin International Film Festival
