Filime ya Joël Karekezi yakoze kuri Captain Diagne yahembwe Miliyoni 180 Frw

Imyidagaduro - 19/04/2025 5:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Filime ya Joël Karekezi yakoze kuri Captain Diagne yahembwe Miliyoni 180 Frw

Umuyobozi wa filime akaba n’umwanditsi w’Umunyarwanda, Joël Karekezi, ari mu bahamagawe guhabwa inkunga ikomeye binyuze muri gahunda ya FOPICA (Fonds de Promotion de l’Industrie Cinématographique et Audiovisuelle), igamije guteza imbere uruganda rwa sinema muri Sénégal.

Umushinga we wa filime watsinze witwa “Capitaine Mbaye Diagne”. Ni wo wahawe inkunga nini kurusha iyindi mu cyiciro cy’ikinamico ndende (production longs-métrages fiction), aho watewe inkunga ya 90.000.000 FCFA (angana hafi na miliyoni 180 Frw). Ni umushinga yanditse, ugiye gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Katy Léna Ndiaye, washyizeho uruganda rwa sinema ‘Indigo Mood Films’.

Inkunga yatanzwe na FOPICA ni igice cy’inkunga rusange yatanzwe ku mishinga 49 yatoranyijwe muri 213 yari yatanze ibisabwa mu mwaka wa 2023. Iyo mishinga irimo ibyiciro bitandukanye nka filime ngufi n’ndende, filime mbarankuru (documentaires), filime z’uruhererekane (series) ndetse n’imishinga y’amahugurwa n’itangazamakuru.

“Capitaine Mbaye Diagne” ni umushinga witezweho byinshi kuko ugaruka ku buzima bw’intwari yo muri Sénégal, Capitaine Mbaye Diagne, wari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu musirikare azwiho ubutwari bukomeye, aho yakijije ubuzima bw’abantu benshi mu buryo butangaje, n’ubwo yatakarijemo ubuzima bwe ku wa 31 Gicurasi 1994. Yishwe aguyei Kigali ubwo yari mu butumwa bwo gutabara abandi.

Joël Karekezi azwi mu ruhando mpuzamahanga kubera filime ye “The Mercy of the Jungle” yegukanye ibihembo bikomeye birimo n’icyatanzwe na FESPACO mu 2019. Kuba yongeye kwitabira no gutsinda mu mishinga mpuzamahanga bigaragaza urwego rwiza sinema nyarwanda iri kugeraho.

Gahunda ya FOPICA, itangwamo inkunga mu bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko, Siporo n’Umuco ya Sénégal, igamije kuzamura abahanzi bo mu karere, gutera inkunga ibikorwa byabo ndetse no guha agaciro ibihangano bishingiye ku muco.

Hatanzwe inkunga ku mishinga igamije guteza imbere gukora, guhanga no gusakaza ibihangano bya sinema n’ibijyanye n’amashusho mu gihugu cya Sénégal.

FOPICA ishimira abatsindiye iyo nkunga, kandi ibashishikariza gukomeza umuhate wo gukora ibihangano bifite ireme, bishingiye ku muco n’imibereho y’aho batuye.

Ku Wa 11 Werurwe 2023, nibwo Joël Karekezi yatangaje ko yatangiye kurambika ibiganza ku mushinga mushya wa filime ivuga byihariye ku buzima bw’umunya-Senegal Captain Mbaye Diagne warokoye benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko akaza kwicwa.

Kiriya gihe, Joël Karekezi yabwiye RFI ko ari hafi kurangiza filime ye nshya ivuga kuri Captain Mbaye Diagne warokoye benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ndi hafi kurangiza kwandika filime yanjye ikurikiraho. Ni impamo, ishingiye ku buzima bw’umunya-Senegal Captain Mbaye Diagne wari mu Rwanda mu 1994 muri Misiyo ya Loni mu Rwanda (UNAMIR) nk’indorerezi y’amasezerano ya Arusha. Icyo gihe yari umusirikare. Muri icyo gihe, Ingabo za UN zavuye mu Rwanda mu gihe hari ubwicanyi mu gihugu hose."

Akomeza ati “Ariko we n'ubwo yari umusirikare wa Senegal mu butumwa bwa UN, yahisemo kuhaguma atabara ubuzima bwa benshi. Yakijije abantu barenga 600, nta mbunda ahubwo akoresheje ubumuntu. Yatanze ubuzima bwe, yicirwa mu Rwanda. Iyo niyo nkuru. Nzayivugaho vuba aha."

Cpt Mbaye yavukiye mu Mujyi wa Senegal muri Dakar mu 1958. Yarokoye Abatutsi benshi bari bahungiye muri Hoteli Des Mille Collines.

Tariki 31 Gicurasi 1994, ni bwo Captain Diagne yiciwe kuri Bariyeri mu mirwano hagati y’Inkotanyi n’Igisikari cy’uwari Perezida, Habyarimana. Icyo gihe Captain Diagne yari avuye gutabara.

Captain Diagne yatabarutse ku myaka 36 y’amavuko. Mu 2010, Perezida Kagame yashyikirije umuryango we umudari w’Ubutwari (Umurinzi).

Mu 2014, nyuma y’imyaka 20 Cpt Mbaye apfuye akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi kemeje ko hashyirwaho umudari wamwitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Mu 2016, umugore we yambitswe uwo mudali n’uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki- Moon.

Karekezi ni umwe mu banditsi ba filime unaziyobora akaba n’umushoramari [Producer] muri sinema. Amaze gukora filime zirimo Imbabazi [The Pardon], Mercy of The Jungle yabiciye bigacika n’izindi.

Afite igihembo cyo rwego ruhanitse yahawe mu iserukiramuco Fespaco ryabereye i Ouagadougou cya l’Étalon de Yennenga.

 

Captain Mbaye yarokoye Abatutis babarirwa muri 600 kugeza ubwo muri Gicurasi 1994 yicwaga

 

Umuyobozi wa filime akaba n’umwanditsi w’Umunyarwanda, Joël Karekezi yahawe Miliyoni 180 Frw yo gukora filime igaruka kuri Captain Mbaye



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...