Filime ya Dusabejambo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yanditse amateka yo guhatana mu iserukiramuco rya Cannes

Cinema - 10/04/2026 6:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Filime ya Dusabejambo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yanditse amateka yo guhatana mu iserukiramuco rya Cannes

Filime “Ben’Imana” yakozwe n’umunyarwandakazi Marie-Clémentine Dusabejambo, yatoranyijwe mu cyiciro cya “Un Certain Regard” mu iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema “Cannes Film Festival” rya 2026.

Iyi filime yabaye iya mbere iyobowe n’umunyarwanda igeze mu cyiciro cy’amarushanwa yemewe cya Cannes, nyuma ya Munyurangabo (2007) nayo ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko yo yakozwe iyobowe n’Umunyamerika Lee Isaac Chung.

Umuyobozi ushinzwe gutoranya filime muri Cannes, Thierry Frémaux, yavuze ko “Ben’Imana” ari filime “itangaje cyane ku muntu uri gukora filime ye ya mbere ndende”. Yabivuze mu itangazo ryasokanye n’urutonde rw’abazitabira iri serukiramuco.

Iyi filime yakozwe mu gihe cy’imyaka irenga 10, ivuga ku buzima bwa Veneranda, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma akiyubaka ashingiye ku bumwe n’ubudaheranwa, ndetse no gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere.

Ubuzima bwe busa n’ubuhagaze neza buhindurwa n’uko umukobwa we w’ingimbi atwita, bigatuma yongera guhura n’ibikomere by’amateka ndetse n’ibibazo bitarakemuka mu muryango. Ibi bituma Veneranda asubira mu rugendo rwo kwisuzuma, aho yibaza ku mbibi zo kubabarira n’uburemere bw’amateka mu buzima bwe n’umuryango we.

Muri iyi filime hagaragaramo abakinnyi barimo Clémentine U. Nyirinkindi, Isabelle Kabano, Kesia Kelly Nishimwe, Leocadie Uwabeza, Antoinette Uwamahoro na Aime Valens Tuyisenge.

Icyiciro cya “Un Certain Regard” muri Cannes Film Festival kizwiho kugaragaza filime zidasanzwe z’abahanzi bari kuzamuka cyangwa bazanye uburyo bushya bwo kuvuga inkuru. Gutoranywa kwa Dusabejambo bishyira izina rye mu bazamuka neza ku rwego mpuzamahanga.

Mu zindi filime zo ku mugabane wa Afurika zizerekanwa muri iki cyiciro harimo La Más Dulce yo muri Maroc iyobowe na Laïla Marrakchi, ndetse na Congo Boy ihuriweho na Repubulika ya Centrafrique na RDC iyobowe na Rafiki Fariala.

Mbere yo gukora Ben’Imana, Dusabejambo yari amaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga abikesha filime ngufi zirimo A Place for Myself, Icyasha, Behind the World na Lyiza, zigarukaga ku nsanganyamatsiko zirimo amateka, uburenganzira bwa muntu n’imibereho y’abaturage.

Iyi filime ye ya mbere ndende yanyuze mu mahugurwa n’amarushanwa mpuzamahanga arimo La Fabrique Cinéma, Atlas Workshops zo muri Marrakech International Film Festival na Ouaga Film Lab. Yanatewe inkunga n’ibigo bikomeye birimo World Cinema Fund ya Berlinale.

Mu 2025, Ben’Imana yahawe inkunga ya Sørfond yo muri Norvège, inegukana ibihembo birimo ibihumbi 40$ bya Red Sea Souk Post-Production Award n’inkunga ya Filmmore ifite agaciro ka 32,500$.

Ben’Imana yakozwe n’abatunganya filime barimo Samantha Biffot wo muri Côte d’Ivoire na Marie Epiphanie Uwayezu wo mu Rwanda. Ifatwa ry’amashusho ryakozwe na Mostafa El Kashef wo mu Misiri, wanakoze kuri Aisha Can’t Fly Away yagaragajwe muri Cannes 2025.

Kugera kwayo ku rwego mpuzamahanga bikorwa na kompanyi ya MK2 Films, izwiho gukorana na filime zikomeye zirimo n’iyatwaye Palme d’Or umwaka ushize yitwa It Was Just an Accident.

Iserukiramuco “Cannes Film Festival” rya 79 riteganyijwe kuba kuva tariki 12 kugeza 23 Gicurasi 2026 mu Bufaransa. Muri iri serukiramuco, hazagaragaramo n’abayobozi ba sinema bakomeye ku Isi barimo Pedro Almodóvar, Asghar Farhadi na Hirokazu Kore-eda.

Kugera kwa filime “Ben’Imana” muri Cannes ni indi ntambwe ikomeye ku rugendo rwa sinema nyarwanda, igaragaza ko inkuru z’u Rwanda zikomeje kugera ku rwego mpuzamahanga no kwigaragaza mu ruhando rwa sinema ku Isi.

Iserukiramuco rya sinema rya Cannes Film Festival ni ryo rikomeye ku Isi mu bya sinema, rikaba ritanga ibihembo byinshi bihabwa filime n’abayikoze bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.

Ibi bihembo bigabanyijemo iby’ingenzi bihatanirwa mu cyiciro nyamukuru (Official Competition), ibitangwa muri Un Certain Regard, ndetse n’ibindi byiciro byihariye.

Hatangwa ibihembo binyuranye birimo: Palme d’Or. Iki ni cyo gihembo gikomeye kurusha ibindi byose. Gihabwa filime yabaye iya mbere muri Cannes.

Grand Prix. Iki ni igihembo cya kabiri gikomeye, gihabwa filime yagaragaje ubuhanga budasanzwe.

Prix du Jury (Jury Prize). Gihabwa filime yihariye yanyuze akanama nkemurampaka.

Best Director (Umuyobozi mwiza). Gihabwa umuyobozi wa filime wakoze akazi k’indashyikirwa.

Best Actor / Best Actress. Ibihembo bihabwa abakinnyi b’indashyikirwa (umugabo n’umugore).

Best Screenplay. Gihabwa uwanditse inkuru ya filime yakozwe neza kurusha izindi.

Urutonde rwa filime zihataniye ibihembo mu iserukiramuco rya Cannes

Competition

Minotaur, Andrey Zvyagintsev

The Beloved, Rodrigo Sorogoyen

The Man I Love, Ira Sachs

Fatherland, Pawel Pawlikowski

Moulin, Laszlo Nemes

The Birthday Party, Lea Mysius

Fjord, Cristian Mungiu

Notre Salut, Emmanuel Marre

Gentle Monster, Marie Kreutzer

Nagi Notes, Koji Fukada

Hope, Na Hong-jin

Sheep In The Box, Hirokazu Kore-eda

Another Day, Jeanne Herry

The Unknown, Arthur Harari

All Of Sudden, Ryûsuke Hamaguchi

The Dreamed Adventure, Valeska Grisebach

Coward, Lukas Dhont

The Black Ball, Javier Ambrossi, Javier Calvo

A Woman’s Life, Charline Bourgeois-Tacquet

Parallel Tales, Asghar Farhadi

Bitter Christmas, Pedro Almodovar

 

Out of competition

 

Diamond, Andy Garcia

Her Private Hell, Nicolas Winding Refn

L’Abandon, Vincent Garenq

Karma, Guillaume Canet

L’Objet Du Delit, Agnes Jaoui

La Bataille de Gaulle: L’âge de Fer, Antonin Baudry

The Electric Kiss, Pierre Salvadori (opening film)

 

Midnight Screenings

Colony, Yeon Sang-ho

Roma Elastica, Bertrand Mandico

Sanguine, Marion Le Coroller

Full Phil, Quentin Dupieux

Jim Queen, Nicolas Athane, Marco Nguyen

 

 

Cannes Premiere

Propeller One-Way Night Coach, John Travolta

The Samurai And The Prisoner, Kiyoshi Kurosawa

Visitation, Volker Schlondorff

When The Night Falls, Daniel Auteuil

The Match, Juan Cabral and Santiago Franco

 

Special Screenings

 

Rehearsals For A Revolution, Pegah Ahangarani

Les Matins Merveilleux, Avril Besson

L’affaire Marie-Claire, Lauriane Escaffre & Yvo Muller

Avedon, Ron Howard

Les Survivants Du Che, Christophe Dimitri Réveille

John Lennon: The Last Interview, Steven Soderbergh

Cantona, David Tryhorn & Ben Nicholas

 

 

Un Certain Regard

Teenage Sex And Death At Camp Miasma, Jane Schoenbrun

Elephants In The Fog, Abinash Bikram Shah

Iron Boy, Louis Clichy

Ben’imana, Marie-Clémentine Dusabejambo

Congo Boy, Rafiki Fariala

Club Kid, Jordan Firstman

Uļa, Viesturs Kairišs

Strawberries, Laïla Marrakchi

The Meltdown, Manuela Martelli

Forever Your Maternal Animal, Valentina Maurel

Yesterday The Eye Didn’t Sleep, Rakan Mayasi

I’ll Be Gone In June, Katharina Rivilis

Words Of Love, Rudi Rosenberg

Everytime, Sandra Wollner

All The Lovers In The Night, Sode Yukiko

 Marie-Clémentine Dusabejambo yanditse amateka, ageza sinema nyarwanda muri Cannes Film Festival ku rwego rwo hejuru 

‘Ben’Imana’ ya Dusabejambo mu cyiciro cya Un Certain Regard, intambwe ikomeye kuri sinema nyarwanda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...