Iyi
filime yiswe “A Gorilla Story: Told by David Attenborough”, yakozwe na kompanyi
ya Silverback Films ku bufatanye na Appian Way Productions yashinzwe n’umunyabigwi
Leonardo DiCapri, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) ndetse na Dian
Fossey Gorilla Fund.
Ni
filime igaruka mu buryo bwimbitse ku mibereho, imibanire ndetse n’uruhererekane
rw’imiryango y’ingagi zo mu Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ishingiye ku nkuru
y’umuryango w’ingagi wari uyobowe n’iyitwa Pablo.
Muri
iyi filime, Attenborough agaruka ku rugendo rwe rwatangiye mu 1978 ubwo yasuraga
Pariki y’Ibirunga, aho yahuriye bwa mbere n’umwana w’ingagi witwaga Pablo.
Agaragaza
uko uyu mwana yaje gukura, akavamo ingagi y’ingabo iyoboye itsinda, ndetse
akerekana uko urubyaro rwayo rukomeje kubaho kugeza uyu munsi.
Attenborough
avuga ko kimwe mu byamurenze umutima ari uko izi ngagi zamwemereye kuzegera
cyane, ibintu adafata nk’ibisanzwe ku nyamaswa zo mu gasozi.
Iyi
filime yafatiwe mu Rwanda mu gihe kirekire, bituma abakoze iyi mushinga babasha
gufata amashusho arambuye agaragaza imyitwarire y’ingagi, imibanire yazo, n’uko
ubuzima bwazo bukomeza mu buryo bw’uruhererekane rw’imiryango.
Ibi
byatumye iyi filime igira uburemere n’ukuri kwihariye, bituma abayireba
basobanukirwa neza ubuzima bw’izi nyamaswa zirindwa cyane ku Isi.
Mu
itangazo rigenewe abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo mu
Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Irène Murerwa, yavuze ko mu myaka isaga
20 ishize, u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kubungabunga ingagi, binyuze
mu bufatanye n’abaturage, gahunda zirambye n’ishoramari rirambye.
Yagize
ati: “Iyi filime itanga amahirwe yo kwereka Isi yose urugendo rw’u Rwanda mu
kubungabunga ingagi, igahuza ubumenyi n’imbaraga z’ababigizemo uruhare.”
Uretse
kugaragaza ibidukikije, iyi filime yanagize uruhare mu guteza imbere
ubukerarugendo bw’u Rwanda, kuko yakoresheje serivisi z’imbere mu gihugu zirimo
amacumbi, ubwikorezi, abayobora ba mukerarugendo n’abandi.
Yanatanze
amahirwe ku bahanzi n’abatunganya filime bo mu Rwanda, binyuze mu mahugurwa no
kwitabira ibikorwa byo kuyikora, binyuze muri Rwanda Film Office.
Nyuma
yo gutangira gutambuka kuri Netflix, iyi filime izerekanwa ku mugaragaro i
London tariki 21 Mata 2026, mu gikorwa kizahuza abari mu nzego zitandukanye
zirimo ibidukikije, itangazamakuru n’inganda za sinema.
Iyi
filime ni imwe mu zitezweho gukomeza kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga,
by’umwihariko mu bukerarugendo bushingiye ku bidukikije, no gukomeza kwerekana
agaciro k’ingagi zo mu misozi miremire zo mu Rwanda.

