Iyi filime y’urukundo igaruka ku nkuru igaragaza uko abantu bashobora kongera kubona icyizere mu rukundo, cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli. Ni filime iteguwe mu buryo bujyanye n’igihe, ifite inkuru itera amarangamutima kandi iryoheye kurebwa mu minsi mikuru.
The Bridge of Christmas igaragaramo abakinnyi bafite amazina azwi muri sinema nyarwanda barimo Irakoze Ariane Vanessa, Saranda Umutoni Oliva, Tuyishime Valens, Eliane Irakoze na Sano Panda, usanzwe uzwi mu gutunganya indirimbo z’abahanzi no gukina filime.
Iyi filime ubu yamaze kugezwa muri sinema aho izerekanwa ku nshuro ya mbere muri Canal Olympia Rebero, ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza saa 17:30, ikazasubiramo no ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza saa 20:00. Igiciro cyo kuyireba ni 3,500 RWF.

Muri Canal Olympia Rebero, The Bridge of Christmas izishyuzwa 3,500RWF
Nyuma yo kwerekanwa muri sinema, ku bazahitamo kuyirebera bari mu ngo zabo, The Bridge of Christmas izerekanwa kandi tariki ya 21 Ukuboza saa 19:00 kuri ZACU TV, shene ya 3 kuri CANAL+.
Uku kuza muri sinema no kuri televiziyo ni indi ntambwe ikomeye mu gukomeza guteza imbere sinema nyarwanda no kugeza ku banyarwanda inkuru zikorwa mu Rwanda, by’umwihariko iki akaba ariyo ya mbere yibanda ku gihe cy’iminsi mikuru.

Uretse muri sinema, The Bridge of Christmas iteganyijwe no gutambuka kuri ZACU TV tariki ya 21 Ukuboza saa 19H00

Ariane ari mu bakinnyi b'imena ba filime The Bridge of Christmas
