Nambajimana Prosper yereka umukinnyi uburyo ari bugendemo mu gukina
Iyi filime ishingiye ku nkuru ya filime ngufi “Holly Bible” yatwaye igihembo cya filime ngufi nziza mu iserukiramuco rya filime za Gikirisitu mu Rwanda (Rwanda Christian Film Festival) mu mwaka wa 2012, ni filime y’iyobokamana ivuga inkuru y’umusore uba ari umujura, akaza kwiba igikapu kirimo Bibiliya, nyuma y’uko afashwe na polisi agafungwa, aza gusoma iki gitabo mu gihe aba ari muri gereza, bikamufasha gucika ku ngeso y’ubujura, gusa ntibimworohere kuko abo baba basanzwe bakorana batangira kumuhiga ngo atazabavamo.
Iyi filime yanditswe ikanayoborwa na Prosper Nambajimana, igaragaramo abakinnyi bazwi mu gihugu cya Tanzaniya nka Salum Saidi ariwe mukinnyi w’imena,… ikaba yarashowemo imari na Chrissant Mhengga usanzwe uzwi muri kiriya gihugu, ikazaba iri mu rurimi rw'igiswahili ariko ifite amagambo yiyanduka (Subtitles) y'ikinyarwanda.
Salum Said, umwe mu bakinnyi ba filime bazwi muri Tanzaniya niwe mukinnyi w'imena muri iyi filime, akoresha ubuhanga budasanzwe mu kwiba agendera ku nkweto z'amapine
Ubwo yaganiraga n’inyarwanda.com, twamubajije impamvu nyamukuru yo kuza gucururiza iyi filime mu Rwanda yakorewe muri Tanzaniya maze adusubiza ati: “impamvu ya mbere ni ugushaka kwagura isoko rya film mu Rwanda na Tanzania ndetse muri East Africa yose, kweraka abanyarwanda ko hari ibyo ndi gukora, gushyira mu bikorwa gahunda yanjye niyemeje mu kwereka abanyarwanda film zikoze mu buryo bwa professionnel no kubashishikariza kwitabira kureba film nyafrika ku buryo bazishyira ku mwanya wa mbere kuzo mu ri Amerika no n'I Burayi”
REBA INCAMAKE ZA NURU GIZANI:
Iyi filime igaragaramo imirwano, ubuhanga budasanzwe mu kugendera ku nkweto z’amapine ari nazo uyu musore w’umujura aba akoresha mu kwiba,… izagera ku isoko mu Rwanda muri uku kwezi kwa Nyakanga, gusa Prosper akaba atadutangarije tariki muri uku kwezi izatangira kuboneka.
Mutiganda Janvier