Sosiyete ya Filmfinity ikwirakwiza filime muri
Afurika y'Epfo yafashe icyemezo cyo kutayerekana, nk'uko byatangajwe n'ushinzwe
iyamamazabikorwa n'ubucuruzi mu kinyamakuru New York Times ndetse n'urubuga rwo
muri Afurika y'Epfo News24. Iyi sosiyete ntiyatangaje mu buryo bweruye impamvu
z'icyo cyemezo.
Iyi filime yitwa Melania ntigaragara ku mbuga za
interineti z'amazu ya sinema akomeye yo muri icyo gihugu. Inzu yerekana filime
yigenga yo mu mujyi wa Cape Town yabwiye BBC ko yahamagawe na Filmfinity
igasabwa kutayishyira ku rutonde rwa filime zerekanwa.
Mu mwaka ushize, umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe
za Amerika na Afurika y'Epfo warushijeho kuzamba cyane.
Amazon bivugwa ko yishyuye miliyoni 35 z'amadolari
y'Amerika (£25m) kugira ngo icuruze filime ya Melania Trump mu minsi 20
yabanjirije irahira rya kabiri ry'umugabo we ku wa 20 Mutarama umwaka ushize.
Thobashan Govindarajulu wo muri Filmfinity yagize
ati: "Dushingiye ku byabaye vuba aha, twafashe icyemezo cyo kutayisohora
mu ma cinema ya hano," nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru New York Times.
Thobashan ntiyasobanuye neza icyo yashakaga kuvuga
avuga "ibyabaye vuba aha" cyangwa "ibihe turimo ubu".
BBC yagerageje kuvugana na Filmfinity, ivuga ko ari
yo sosiyete iyoboye izindi mu gukwirakwiza filime mu majyepfo ya Afurika, ariko
kugeza ubu ntacyo babashije kuvuga.
Igihe cyo kwerekana filime Melania ntikigaragara ku
mbuga za internet za sosiyete ebyiri zikomeye za sinema muri Afurika y'Epfo,
ari zo Ster Kinekor na Nu Metro.
Nu Metro yo yari yigeze kwamamaza iyo filime kuri
Instagram yayo ibyumweru bibiri bishize.
Kuva Donald Trump yafata ubutegetsi umwaka ushize,
umubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y'Epfo warahungabanye cyane.
Muri Gicurasi umwaka ushize, Trump yahuye na
Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa bagirana ibiganiro bikomeye muri
White House kuri icyo kibazo.
Uburakari bwe bwari kandi bushingiye ku ruhare rwa
Pretoria mu kugeza Israel mu rukiko mpuzamahanga rw'ubutabera (ICJ).
Israel, inshuti ikomeye ya Amerika, yamaganye cyane ibirego bya jenoside ikorerwa Abanyapalestina muri Gaza, ivuga ko "bidafite ishingiro".

Filime mbarankuru y’umugore wa Trump ntabwo izerekanwa muri Afurika y'Epfo
