Agace (Episode) ka mbere k’iyi filime kasohotse kuri
iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, gafite iminota 17 n’amasegonda 11’.
Kari kuri shene ya Youtube yitwa Genesis TV Rwanda. Ibitekerezo by’abamaze kureba aka gace ka mbere bavuze ko ari nziza bafite amatsiko y’ibizakurikiraho.
Episode ya mbere igaragaramo abakinnyi barimo M. France Niragire[Ariane]; Blaise Shyaka [Christian], Olivier Devu [Ganza], James [Moses], Israel [Gerome], Roseline Gasirabo [Rachel], Mutoni [Darlene], Salim [Raymond], Bella [Isimbi], Divine Mutoni [Cherish], Jonathan Muheto [Hirwa], Thierry [Shema] n’abandi.
Aka gace kashyizwe kuri Youtube nyuma y’uko gatambutse kuri Televiziyo Genesis TV. Biteganyijwe ko Episode nshya izajya itambuka kuri Genesis Tv buri wa Gatandatu saa mbiri z’ijoro, ikongera gusubizwaho buri wa Kabiri saa mbiri z’ijoro.
Kuri Youtube, Episode nshya izajya ishyirwaho saa mbiri n’igice ku wa Gatandatu.
Filime ‘Little Angels’ yubakiye ku buzima busanzwe bwa buri munsi bw’urubyiruko ndetse n’umuryango muri rusange. Yitezweho gusubiza ibibazo birimo nk’impamvu ababyeyi bahitamo guhisha abana babo amwe mu mabanga kandi akabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.
‘Little Angels’ izitsa ku kibazo cyibazwa na benshi “Ese umusore ukize nukora akahe kazi? Kuki abakobwa bakunda abasore bafite uburanga."
Niragire Marie France aherutse kubwira INYARWANDA ko filime ‘Little Angels’ ayitezeho kugira uruhare mu kuzamura uruganda rw’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no gushyigikira umurimo muri rusange.
Avuga ko iyi filime izatuma habaho kubwizanya ukuri mu miryango, ababyeyi bagategura abana babo kandi bakabaha uburere bwiza buzababera akabando bicumba.
Ni filime kandi avuga ko izagaragaza impano nshya z’abakinnyi badasanzwe bamenyerewe muri cinema yo mu Rwanda.
Ati “Ni filme nitezeho ko yagira uruhare mu kuzamura made in Rwanda, gushyigikira umurimo muri rusange, kubwizanya ukuri mu miryango ndetse no kwiyongera muzindi film nziza dufite Nyarwanda."
‘Little Angels’ ibaye filime ya kabiri uyu mugore akoze nyuma ya filime ngufi yitwa ‘Inzozi za Mata’
Niragire Marie France yakinnye muri filime zirimo ‘Urudasanzwe’ yasohotse mu 2009 yakinnyemo ari umupolisikazi ukunda imfungwa, ‘Inzozi’ ya kompanyi Silver Production, ‘Umugore w’umutima’, ‘Teta’, ‘Imbarutso’ n’izindi.
Iyi filime yanditswe mu gihe cy’amezi atandatu kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2019. Ni mu gihe amashusho yafashwe mu gihe kingana n’ibyumweru bitanu harimo ibikorwa byose nkenerwa byari mu nyandiko y’umwanditsi w’iyi filime.
Yakinnyemo abanyamideli, ababyinnyi, abanyamuziki, abanyamakuru n’abandi barimo Umurungi Sandrine wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019.
Umunyamideli Uwase Aisha wahatanye muri Miss Supranational 2019, Miss Rwanda 2020 no muri Miss Calabar Africa 2020, umukinnyi wa filime Irunga uzwi muri filime ‘Bamenya’ Ishimwe Bella wahatanye muri Miss Rwanda 2019, Ibrahim n’abandi.
Filime 'Little Angels' yatangiye gutambuka kuri Televiziyo Genenis TV no kuri shene ya Youtube
REBA HANO AGACE KA MBERE KA FILIME 'LITTLE ANGELS' YA MARIE FRANCE 'SONIA'
