Filime ku buzima bwa Michael Jackson yaciye agahigo ku Isi

Imyidagaduro - 28/04/2026 6:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Filime ku buzima bwa Michael Jackson yaciye agahigo ku Isi

Filime ivuga ku buzima bw’umwami wa Pop, Michael Jackson, ikomeje kuvugisha benshi nyuma yo guca agahigo mu kwinjiza amafaranga menshi mu mateka ya sinema zikora ku buzima bw’ibyamamare.

Iyi filime yiswe ‘Michael’ yihariye amasoko ya sinema ku Isi hose mu mpera z’icyumweru cya mbere isohotse, aho imaze kwinjiza arenga miliyoni 217 z’amadolari. Uyu mubare wayigize filime ya mbere yinjije amafaranga menshi mu gihe gito kurusha izindi zose zo muri ubu bwoko.

Mu kuyikina, Jaafar Jackson, umwishywa wa Michael Jackson, ni we wiganye ubuzima bwe, ibintu byatumye benshi bayishimira kubera uko yagerageje kugaragaza imico n’imyitwarire by’uyu muhanzi wamamaye ku Isi.

Mbere y’iyi filime, agahigo kari gafitwe na Bohemian Rhapsody, ivuga ku itsinda rya Queen, yari yinjije miliyoni 124 z’amadolari mu cyumweru cya mbere. Naho Oppenheimer na yo yari yageze kuri miliyoni 180, ariko byose byasizwe inyuma na filime ‘Michael’.

Umuyobozi wa sosiyete Lionsgate ishinzwe kuyikwirakwiza muri Amerika, Adam Fogelson, yavuze ko iyi mibare igaragaza uko yakiriwe neza n’abarebye filime b’ingeri zitandukanye ku Isi.

Nubwo yinjije amafaranga menshi, iyi filime ntiyabuze kunengwa. Hari abayivuga ko itagaragaje mu buryo bwimbitse ibice bimwe by’ingenzi byaranze ubuzima bwa Michael Jackson, cyane cyane ibijyanye n’ibirego byigeze kumushinja gusambanya abana.

Urubuga Rotten Tomatoes rwerekanye itandukaniro rikomeye, aho abanenga filime bayihaye amanota 38%, mu gihe abayikunze bayihaye 97%, bigaragaza ko yakiriwe mu buryo butandukanye.

Iyi filime ikomeje umuco wa Hollywood wo gukora filime zishingiye ku buzima bw’ibyamamare by’umuziki. Mu myaka ishize, abahanzi nka Bob Marley, Elton John, Whitney Houston na Amy Winehouse nabo bakorewe filime zibavugaho, kandi zagiye zinjiza amafaranga menshi.

Filime ‘Michael’ yatewe inkunga n’umutungo w’uyu muhanzi, ikaba inakoresha amajwi ye y’umwimerere mu ndirimbo zigaragaramo, ibintu byayongereye uburemere mu maso y’abakunzi be.

Gusa, imwe mu ngingo zateje impaka ni uko iyi filime itagaragaza ibirego byamukurikiranye mu myaka yashize. Nubwo Michael Jackson yakomeje guhakana ibyo yashinjwaga, ndetse mu 2005 urukiko rukamugira umwere, bamwe bavuga ko kutabigarukaho bigabanya ukuri kwayo.

Ibi byatewe n’amasezerano y’ibanga (non-disclosure agreement) yigeze kugirana n’umwe mu bamushinje, byatumye abatunganya filime bahitamo gukuramo ibice byari kubigarukaho. Byatumye bongera gufata amashusho mashya, maze inkuru isoza igeze mu 1988, mbere y’uko ibyo birego bitangira kuvugwa.

Umuyobozi wayo, Antoine Fuqua, yavuze ko ibi byabagoye cyane, kuko byabasabye kongera gutunganya filime hafi igice kinini, ariko bagahitamo kwibanda cyane ku muziki n’ibitaramo bya Michael Jackson.

Filime yibanze ku rugendo rwe mu muziki, by’umwihariko ibitaramo bikomeye yakoze ndetse n’umubano utari mwiza yari afitanye na se, Joseph Jackson, wagize uruhare rukomeye mu kumwinjiza mu muziki.

Bitewe n’ikorwa ryayo rihenze, iyi filime yakozwe ku mafaranga agera kuri miliyoni 200$, bituma iba imwe mu zihenze cyane mu mateka ya filime zivuga ku buzima bw’abantu.

Ije kandi mu gihe sinema zongeye gukomera ku Isi, nyuma y’intsinzi y’izindi filime nka The Super Mario Galaxy Movie na Project Hail Mary, mu gihe abakunzi ba sinema bategereje n’izindi zirimo The Devil Wears Prada 2.

Michael Jackson yasize amateka akomeye mu muziki w’Isi, binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Billie Jean, Beat It, Smooth Criminal na Black or White.

Album ye Thriller yo mu 1982 iracyafite agahigo ko kuba ari yo yagurishijwe cyane kurusha izindi zose mu mateka y’umuziki.


Filime Michael ivuga ku buzima bwa Michael Jackson yakoreye amateka mashya muri sinema, yinjiza arenga miliyoni 217$ mu cyumweru cya mbere, ihita iba iya mbere mu mateka ya filime zivuga ku byamamare yinjije amafaranga menshi mu gihe gito


Mu kuyikina, Jaafar Jackson, umwishywa wa Michael Jackson, ni we wiganye ubuzima bwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...