Muri
ibyo bikorwa harimo iyerekanwa ryihariye rya filime mbarankuru ‘A Gorilla’s
Story’, yakozwe ivuga ku buzima bw’ingagi zo mu Birunga, uko zibana, uko
zishaka ubuyobozi ndetse n’amakimbirane ashobora kuvuka mu muryango wazo.
Iyi
filime iherutse gushyirwa ku rubuga rwa Netflix, yerekanywe mu ijoro ryo ku wa
Gatatu tariki 2 Nzeri 2026, mu kigo cya Ellen DeGeneres Campus of the Dian
Fossey Gorilla Fund mu Kinigi, mu rwego rwo gutegura no kwizihiza ibikorwa
bibanziriza umuhango wo Kwita Izina.
Iri
yerekanwa ryitabiriwe n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ndetse
n’abagize uruhare mu bikorwa byo kurinda ingagi, hamwe n’umwe mu bazita izina
abana b’ingagi muri uyu mwaka, Alastair Fothergill, umwongereza uzwi cyane mu
gutunganya filime mbarankuru zivuga ku buzima bw’inyamaswa n’ibidukikije.
Filime
yerekanwe mu buryo bwihariye ku Banyarwanda, aho yasobanuwe mu Kinyarwanda na
Felix Ndagijimana, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Karisoke cya Dian
Fossey Gorilla Fund.
Ibi
byatumye inkuru y’ubuzima bw’ingagi zo mu Birunga, ubusanzwe ibonwa n’abatari
bake nk’inkuru y’abanyamahanga baza kuzireba, igera ku baturage mu rurimi
rwabo.
Filime yerekana
ingagi nk’ibiremwa bifite imibereho itangaje
‘A
Gorilla’s Story’ ntabwo ari filime yerekana gusa ingagi zirya, zigenda cyangwa
zikinira mu mashyamba.
Ni
inkuru yinjira mu buzima bwazo bwa buri munsi, ikerekana uburyo zishyiraho
imibanire, uko zubaka imiryango, uko ziyobora ndetse n’uburyo ubuyobozi
bushobora kuba intandaro y’amakimbirane akomeye hagati yazo.
Filime
igizwe n’inkuru z’ingagi zitandukanye zifite uruhare rukomeye mu muryango wazo.
Muri
zo harimo Pablo, ingagi yamenyekanye cyane nyuma yo guhura n’umushakashatsi
n’umunyamakuru w’ibijyanye n’inyamaswa David Attenborough mu 1978.
Hari
kandi Gicurasi, ingagi y’ingabo imaze imyaka myinshi iyoboye umuryango ariko
itangiye gusaza, ndetse na Ubwuzu, ingagi ikiri nto itangiye kugera mu gihe cyo
gushaka ubuyobozi no kwagura umuryango.
Filime
inagaragaza Teta, ingagi y’ingore ifite umwanya ukomeye mu muryango, Imfura,
ingagi igaragaza imyitwarire idasanzwe, ndetse n’abana babiri, Ubi na Inyange.
Aba
bose ni bo batuma uyu mushinga utaba inkuru y’ingagi muri rusange, ahubwo ukaba
inkuru ifite abantu wagereranya n’abakinankuru bayo, buri umwe afite uruhare
rwe mu kubaka cyangwa guhindura ubuzima bw’umuryango.
Inkuru itangirira
ku byo Attenborough yabonye mu Birunga
‘A
Gorilla’s Story’ itangirana na David Attenborough asubira mu byo yabonye ubwo
yageraga mu Birunga bwa mbere.
Icyamutangaje
ni uko izo ngagi zitamuteye cyangwa ngo zimufate nk’umwanzi. Ahubwo zari zisa
n’izimwakiriye.
Attenborough
asobanura ko kuba ingagi ikora ku yindi cyangwa ikemera gukorana n’ikindi
kiremwa ari uburyo bwayo bwo kugaragaza urugwiro.
Iyo
nkuru yo mu myaka ya 1970 ni yo iba intangiriro y’urugendo rwo gusobanura uko
izi nyamaswa zibaho, mbere y’uko filime isimbukira mu buzima bw’ingagi zo muri
iki gihe.
Pablo yubatse
umuryango mugari, ariko apfa awurwanirira
Muri
filime, Attenborough asobanura ko ingagi y’ingabo iyo igeze ku myaka iri hafi
ya 18 itangira gushaka uko yakwihangira umuryango wayo.
Pablo
na we ni ko yabigenje.
Yaje
kubaka umuryango munini cyane uba umwe mu yabayeho mu mateka y’ingagi zo mu
Birunga.
Ariko
ubuzima bw’ubuyobozi bwe ntibwarangiye neza.
Pablo
yaje gupfa afite imyaka 33, nyuma y’uko umuryango we watewe n’undi muryango
w’ingagi.
Yapfuye
ari kurwanira kurinda umuryango yari amaze kubaka.
Ni
inkuru igaragaza ko ku ngagi, nk’uko bigaragara no ku bindi biremwa, kuyobora
umuryango atari inshingano yoroshye kandi bishobora gusaba imbaraga n’ibitambo.
Ubwuzu ashaka
ubuyobozi, Gicurasi agatangira gucika intege
Nyuma
yo kuvuga ku mateka ya Pablo, filime isubira mu gihe cya none, ikerekana
umuryango wakomotse ku gisekuru cye.
Uyu
muryango usigaye uyoborwa na Gicurasi, ariko imyaka itangiye kumwongerera
intege nke.
Ubwuzu,
imwe mu ngagi zikiri nto muri uyu muryango, itangira kubona ko umuyobozi wayo
ashaje.
Aho
ni ho amakimbirane atangira.
Ubwuzu
itangira kwiyenza kuri Gicurasi, ishaka ko barwana kugira ngo ibone amahirwe yo
gufata ubuyobozi bw’umuryango.
Ariko
urugamba rw’ubuyobozi ntirugarukira kuri Gicurasi gusa.
Ubwuzu
inatangira guhangana na Imfura, ingagi yari igeze mu gihe cyo gutangira kugira
ubushobozi bwo kuyobora.
Aba
bombi bararwana, Ubwuzu ikomeretsa Imfura bikomeye.
Icyakurikiyeho
ni cyo cyatumye iyi nkuru irushaho kuba idasanzwe.
Imfura
yakoze igikorwa cyatunguye abashakashatsi
Imfura,
nyuma yo gukomereka, yatangiye gukurikiranira hafi Ubwuzu.
Igihe
yabonaga umwana wa Ubwuzu, yakoze igikorwa kitari gisanzwe kizwi mu mibereho
y’ingagi.
Yishe
uwo mwana.
Iki
gikorwa cyafashwe n’amashusho, kiba kimwe mu bintu byihariye filime igaragaza,
kuko cyafashije abashakashatsi kurushaho gusobanukirwa imyitwarire y’ingagi
n’amakimbirane ashobora kuvuka hagati yazo.
Ni
muri uru rwego ‘A Gorilla’s Story’ itanga ishusho irenze iyo abantu benshi baba
bafite ku ngagi.
Zigaragazwa
nk’inyamaswa zifite imiryango, imibanire, amarangamutima, amakimbirane ndetse
n’imyitwarire rimwe na rimwe isa n’iy’abantu.
Kuki ingagi
z’ingore zifite uruhare rukomeye mu muryango?
Filime
inafasha abayireba gusobanukirwa imiterere y’imiryango y’ingagi.
Umuryango
ukomeye ushobora kuba ugizwe n’ingagi z’ingore nyinshi, mu gihe ingagi z’ingabo
zifite uruhare rukomeye mu kuwurinda no kuwuyobora.
Ingagi
y’ingabo kandi ishobora kutabana n’izindi ngabo z’ingabo, uretse abana
b’abahungu bayo bashobora kugumana na yo mu muryango.
Ibi
bituma igihe ingagi y’ingabo ishaje cyangwa igatakaza imbaraga, habaho ihangana
ry’abashaka kuyisimbura.
Ni
ho havuka urugamba rwo gushaka ubuyobozi, rimwe na rimwe rukaba urw’imbaraga
kandi rukagira ingaruka ku bagize umuryango bose.
Alastair
Fothergill: Igitekerezo cyahindutse inkuru nini
Alastair
Fothergill, umwe mu bayoboye ndetse bagize uruhare mu gutunganya ‘A Gorilla’s
Story’, yavuze ko igitekerezo cya mbere cyari ugukora inkuru ivuga ku buzima
bw’ingagi.
Mu
gihe bari batangiye kuganira n’Umuryango wa Dian Fossey Gorilla Fund,
wabemereye kubafasha mu gukora iyi filime, umushinga watangiye gufata indi
sura.
Fothergill
yaje kwegera David Attenborough, usanzwe azwiho gukora ibiganiro byinshi
byerekeranye n’ubuzima bw’inyamaswa.
Attenborough
yabyakiriye neza ndetse amubwira ko yari afite agatabo yagiye yandikamo ibyo
yabonye ubwo yari mu Rwanda, cyane cyane ku bijyanye n’ingagi.
Ibyo
Attenborough yari yarabonye mu myaka yashize byaje guhuza n’amashusho mashya
yafashwe muri iki gihe, bituma haboneka inkuru ihuza amateka n’ubuzima
bw’ingagi muri iki gihe.
Amashusho arenga
250 yafashwe mu myaka ibiri
‘A
Gorilla’s Story’ yakozwe ku bufatanye na Silverback Films, ihuriza hamwe bamwe
mu bafite amazina akomeye mu gukora filime mbarankuru.
Muri
bo harimo James Reed, Alastair Fothergill, Leonardo DiCaprio, Jennifer Davisson
na Phillip Watson.
Abagize
uruhare mu kuyikora bakoresheje amashusho arenga 250 yafashwe mu myaka ya 2023
na 2024, bayahuza n’amashusho ya kera yafashwe na David Attenborough ubwo yari
mu Rwanda.
Ibi
byatumye filime ishobora guhuza ibyo abantu babonye ku ngagi mu myaka isaga 40
ishize n’uko imibereho yazo imeze muri iki gihe.
Filime
yagiye hanze ku wa 17 Mata 2026, nyuma iza no kugera ku rubuga rwa Netflix,
bituma inkuru y’ingagi zo mu Birunga igera ku bantu bo mu bice bitandukanye
by’Isi.
Felix Ndagijimana
yayishyize mu Kinyarwanda
Ikindi
cyihariye kuri iri yerekanwa ryabereye mu Kinigi ni uko filime itarebwe gusa mu
rurimi rw’umwimerere.
Yashyizwe
mu Kinyarwanda na Felix Ndagijimana, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi cya
Karisoke cya Dian Fossey Gorilla Fund.
Kuba
iyi filime yarashyizwe mu Kinyarwanda bituma ubutumwa bwayo bugera ku
Banyarwanda mu buryo bworoshye, cyane cyane ku baturage bo mu bice bikikije
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Ni
n’uburyo bwo gutuma inkuru y’ingagi itaba gusa iy’abanyamahanga baza mu Rwanda
kuzireba, ahubwo ikaba n’inkuru abaturage b’u Rwanda bashobora kumva,
bakayisobanukirwa kandi bakagira uruhare mu kuyibungabunga.
U Rwanda rubona ‘A
Gorilla’s Story’ nk’amahirwe yo guteza imbere ubukerarugendo
Ku
ruhande rw’u Rwanda, iyi filime ibonwa nk’undi mwanya wo kugaragaza urugendo
rw’Igihugu mu kubungabunga ingagi no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku
bidukikije.
Umuyobozi
ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yavuze ko mu myaka isaga 20
ishize u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kurinda no kongera umubare w’ingagi
zo mu Birunga.
Yagaragaje
ko ibyo byagezweho binyuze mu bikorwa byo kurwanya ba rushimusi, gukorana
n’abaturage ndetse n’ishoramari rirambye mu kubungabunga ibidukikije.
Ni filime ishobora
kongera amatsiko yo gusura u Rwanda
Kuri
ubu, ingagi zo mu Birunga ni kimwe mu bintu bikurura ba mukerarugendo baza mu
Rwanda.
‘A
Gorilla’s Story’ yo irashobora kongera amatsiko ku bantu basanzwe bazizi mu
mafoto no mu nkuru, ariko batigeze babona neza ubuzima bwazo bwa buri munsi.
Kuba
filime iri kuri Netflix bituma inkuru yayo igera ku bantu benshi kurushaho, bityo
n’amashusho y’imisozi y’u Rwanda, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’ingagi zaho
bikagira amahirwe yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Ariko
igikomeye kurushaho ni uko iyi filime yerekana ko inyamaswa wita ‘ingagi’ atari
izina gusa riherekeza ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ni
ibiremwa bifite ubuzima bwabyo, imiryango, amateka, abayobozi, abashaka
ubuyobozi, amakimbirane ndetse n’uburyo bwabyo bwo kwerekana urugwiro.
Kuva
kuri Pablo wamenyekanye mu myaka ya 1970, kugeza kuri Gicurasi, Ubwuzu, Imfura,
Teta, Ubi na Inyange, ‘A Gorilla’s Story’ ituma umuntu areba ingagi mu buryo
bushya.
Ni
inkuru yerekana ko inyuma y’amafoto y’ingagi abantu babona bari mu Birunga,
hari ubuzima bugoye kandi bushimishije, bumaze imyaka myinshi bukurikiranwa
n’abashakashatsi n’abakora ibikorwa byo kuzirinda.
Kandi mu gihe u Rwanda rwitegura Kwita Izina abana b’ingagi ku wa 4 Nzeri 2026, iyi filime ije nk’umwe mu mirimo ikomeye yo kongera kwibutsa Isi ko inyuma y’uyu muhango hari urugendo rurerure rwo kurinda no kubungabunga imwe mu nyamaswa z’agaciro gakomeye u Rwanda rufite.

Abarimo Alastair Fothergill barebye filime 'A Stor of Gorilla' mbere y'umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi 22

Iyi filime yerekanwe mu gihe yashyizwe mu rurimi rw'ikinyarwanda na Felix Ndagijimana, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Karisoke cya Dian Fossey Gorilla Fund


