Filime ‘Beyond the Genocide’ ya Zion Mukasa yongewe mu zifashishwa mu burezi ku Isi

Cinema - 12/01/2026 7:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Filime ‘Beyond the Genocide’ ya Zion Mukasa yongewe mu zifashishwa mu burezi ku Isi

Sinema y’u Rwanda ikomeje kwandika amateka ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’uko filime mbarankuru ‘Beyond the Genocide’ yinjiye ku mugaragaro mu zizifashishwa mu burezi binyuze muri GOOD DOCS (USA), kimwe mu bigo bikomeye kandi byubahwa cyane ku Isi mu gukwirakwiza filime mbarankuru zishingiye ku burezi.

Iyi ni inshuro ya mbere mu mateka filime mbarankuru yo mu Rwanda yinjiye muri uru rwego ruhanitse. Ibintu bifatwa nk’intambwe ikomeye cyane ku Rwanda, haba mu bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburezi, umuco ndetse n’ishema ry’igihugu ku ruhando rw’Isi.

GOOD DOCS ni ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwiho gukwirakwiza filime zifite ireme ryo kwigishwa muri za kaminuza, amasomero, imiryango itari iya Leta n’ibigo by’ubushakashatsi ku migabane itandukanye y’Isi.

Kwinjira muri GOOD DOCS bisobanuye ko filime yemerewe kuba igikoresho cyemewe mu burezi, atari imyidagaduro isanzwe.

‘Beyond the Genocide’, yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko by’umwihariko ikibanda ku mbaraga z’Abanyarwanda mu kwiyubaka, ukwiyunga, kubabarira no guharanira ubumwe n’ejo hazaza.

Iyi filime yakozwe ku bufatanye n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hamwe na Ibuka Rwanda, yubakiye cyane ku buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare, ndetse n’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruri kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n'ubudaheranwa.

Kwinjira muri GOOD DOCS bivuze ko iyi filime igiye kwifashishwa mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amahoro n’ubwiyunge, uburenganzira bwa muntu, kubaka amahoro n’imiyoborere nyuma y’amakimbirane, mu mashuri makuru n’ibigo by’ubushakashatsi ku Isi hose.

Mbere yo kwinjira muri GOOD DOCS, ‘Beyond the Genocide’ yari imaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga birindwi bitandukanye, birimo bitatu byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe cyo mu Butaliyani, bibiri byo muri Brésil n’ikindi cyo mu Bufaransa.

Mu bihembo bikomeye iyi filime yahawe harimo Impact DOCS Awards (USA), gifatwa nk’icyubahiro gikomeye kurusha ibindi byose iyi filime imaze kubona kugeza ubu, ndetse na Award of Merit (Documentary Feature) yegukanye muri Accolade Global Film Competition yabereye muri California.

Yegukanye kandi ibihembo muri Rieti Sabina Film Festival 2025 mu Butaliyani, Tiete International Film Awards muri Brésil (Best Editing na Best Sound), ndetse n’igihembo i Paris mu Bufaransa.

Nubwo ibihembo ari byinshi, kwinjira muri GOOD DOCS bifatwa nk’intambwe irenze igihembo icyo ari cyo cyose, kuko biha filime ubuzima burambye mu burezi no mu biganiro bikomeye ku Isi.

Agaruka kuri iyi ntambwe, Zion Sulaiman Mukasa Matovu yabwiye InyaRwanda ati: “Iyi si intsinzi ya filime imwe gusa. Ni umwanya u Rwanda rwinjiye mu ishuri ry’Isi, rutavugwa n’abandi, ahubwo rwivugira binyuze mu buhanzi. Ni intambwe ikomeye ku kwibuka, ku burezi no ku bumuntu dusangiye.”

Kuba ‘Beyond the Genocide’ yinjiye mu ikwirakwizwa rya GOOD DOCS ni ikimenyetso gikomeye cy’uko filime zakozwe n’Abanyarwanda zishobora kugera ku rwego mpuzamahanga, zikemera guhangana n’amasoko akomeye, kandi zigahabwa icyizere n’ibigo bikomeye ku Isi.

Ku Rwanda, ni ubutumwa bukomeye bugaragaza ko amateka, icyubahiro n’ukuri bishobora gutembera Isi yose binyuze mu buhanzi, mu bwubahane no mu bunyangamugayo.

Mu gihe iyi filime itangiye urugendo rwayo rushya mu mashuri makuru, amasomero n’ibigo by’ubushakashatsi ku Isi hose, izaba itwaye ijwi ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ishimangira ko inkuru y’u Rwanda ifite agaciro kandi ikwiye kuba mu biganiro bikomeye by’Isi.

GOOD DOCS isanzwe ifite urutonde runini rwa filime mbarankuru zemewe ku rwego mpuzamahanga kandi zikunze gukoreshwa mu mashuri, amasomero n’ibigo by’ubushakashatsi bitewe n’ibyo zivuga n’ingaruka zifite mu burezi no mu iterambere ry’imyumvire.

GOOD DOCS isanzwe imurikira filime zitandukanye, zigamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu, uburinganire, imiyoborere myiza, ubuzima n’ibindi.

Filime zigaragara mu rutonde harimo nka: A Tree of Life – Keep All of Us Safe Campaign, All We Carry, Egypt, A Love Song, Exposure Impact, Vivien’s Wild Ride, American Muslims (series), A Still Small Voice n’izindi.

Filime mbarankuru ‘Beyond the Genocide’ yinjiye muri GOOD DOCS (USA), iba iya mbere yo mu Rwanda igiye gukoreshwa mu burezi ku rwego mpuzamahanga


Zion Sulaiman Mukasa Matovu, umuyobozi wa ‘Beyond the Genocide’, filime iri kwandika amateka mashya kuri sinema y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga

KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME 'BEYOND THE GENOCIDE'

REBA HANO ZION MUKASA ASOBANURA BYINSHI KURI FILIME YAKOZE YITWA 'BEYOND THE GENOCIDE'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...