Filime ‘Beyond the Genocide’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yegukanye igikombe mpuzamahanga

Cinema - 23/08/2025 4:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Filime ‘Beyond the Genocide’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yegukanye igikombe mpuzamahanga

Filime mbarankuru “Beyond the Genocide”, yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, yanditse amateka nyuma yo kuba filime ya mbere yo mu Rwanda yatsindiye igihembo mu bihembo “Impact DOCS Awards” bizwi ku rwego mpuzamahanga mu gutangaza no guhemba filime zifite ireme n’ubutumwa bukomeye.

Iyi ntsinzi si iy’umuyobozi wa filime gusa, ahubwo ni intsinzi y’inganda za sinema mu Rwanda, ziri gukura no guharanira kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga. Impact DOCS Awards igenera ibihembo filime zigaragaza ubutumwa bukomeye ku muryango, ku muco cyangwa ku mibereho y’abantu.

Abatsindiye mbere muri iri rushanwa bagiye bagaragazwa mu birori bikomeye nka Sundance, IDFA, Hot Docs ndetse n’ibikombe bya Oscars. Ibi bihembo byerekana ko filime ifite ireme ry’ubuhanzi ariko kandi ikaba inafite n’akamaro ku isi yose.

Zion Mukasa yabwiye InyaRwanda ko iki gihembo cyafashije filime “Beyond the Genocide” kugeza ku isi yose amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka.

Yavuze ati “Kuri buri wese warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wadusangije ubuhamya. Kuri buri rubyiruko rw'u Rwanda twakoranye, ndetse no ku bafatanyabikorwa batwizeye tugakorana, iki gihembo ni icyanyu.”

Filime igaragaza ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uruhare rw’urubyiruko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igatanga amasomo ku budaheranwa, imbabazi no kongera kubaka ubuzima.

Ibi byongera kumvikanisha ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atazibagirana, ahubwo agahora yibukwa kandi agasobanurwa ku rwego rw’isi.

Iyi ntsinzi ni intambwe ikomeye ku ruganda rw’ubuhanzi n’umuco mu Rwanda, igaragaza ko sinema y’u Rwanda ishobora guhangana ku rwego mpuzamahanga. Ibi bitanga icyizere ku bandi bashaka gukora filime mu Rwanda, bibafasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga no kugaragara mu birori binini, bityo bikazamura ishoramari n’iterambere ry’inganda za filime.

Ku Rwanda, iyi ntsinzi si iy’iyi filime gusa — ni ikimenyetso cy’iterambere n’ishema ry’igihugu. Byerekana uburyo filime ishobora kubika amateka, gutanga ubutumwa bwo kubaka ejo hazaza heza no kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga ku buzima bw’abantu, amahoro n’ubwiyunge.

Zion Mukasa yatsindiye igihembo mpuzamahanga abicyesha filime ye ‘Beyond the Genocide’."

 

Iyi filime ‘Beyond the Genocide’ yatsindiye igihembo nyuma y’iminsi ishize imurikwa ahantu hanyuraye no hanze y’Igihugu

 

Impact DOCS Awards ni ibihembo bikomeye ku rwego rw’isi, bihesha agaciro filime zifite ubutumwa bukomeye ku muryango, umuco n’ubuzima bw’abantu. Beyond the Genocide yegukanye iki gihembo, ishimangira ko u Rwanda rushobora gukora filime z’icyitegererezo ku isi yose



KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ZION MUKASA WAKOZE FILIME 'BEYOND THE GENOCIDE'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...