Filime “Beyond The Genocide” imaze gutoranywa mu maserukiramuco arenga 20

Cinema - 20/08/2026 2:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Filime “Beyond The Genocide” imaze gutoranywa mu maserukiramuco arenga 20

Filime nyarwanda yitwa “Beyond the Genocide”, yakozwe ikanayoborwa na Zion Sulaiman Mukasa Matovu uzwi nka Zion ikomeje kugera kure ku rwego mpuzamahanga aho imaze gutoranywa mu maserukiramuco (Festival) arenga 20 ya cinema n’umuco hirya no hino ku Isi.

Iyi filime yakozwe binyuze muri Zion Films Company, yitabiriye imurikabikorwa bya filime ku migabane itandukanye irimo Afurika, Uburayi, Aziya, Amerika y’Amajyaruguru ndetse na Amerika y’Epfo, ikaba yaragaragajwe nk’ikorwa rifite ubutumwa bukomeye ku mateka n’ejo hazaza h’u Rwanda.

Mu bihugu iyi filime yamaze kwerekanwamo harimo u Buyapani, Brazil, u Butaliyani, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Maroc, Uganda n’u Buhinde.

“Beyond the Genocide” imaze no kwegukana ibihembo bitandatu mpuzamahanga, bikomeza gushimangira ubuziranenge n’uburemere bw’ubutumwa itanga.

Muri uyu mwaka, iracyakomeje urugendo rwayo mu maserukiramuco akomeye arimo International Police Award Arts Festival (mu Butaliyani), Native Spirit Festival (u Bwongereza), Premio Carpine Visciano (u Butaliyani), Bedford International Film Festival (muri USA) ndetse na International Film Festival of Shimla for Documentary (mu Buhinde).

Uretse kwitabira amasoko ya filime, iyi filime ifite n’uruhare rukomeye mu burezi no gusakaza amateka y’u Rwanda. Binyuze mu kigo GOOD DOCS gishinzwe kuyikwirakwiza, “Beyond the Genocide” imaze kugera ku banyeshuri barenga 700,000 hirya no hino ku Isi.

Iyi filime igamije gutanga ishusho y’u Rwanda rushingiye ku kwibuka, ubwiyunge no gukomera nyuma y’amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikomeje gufasha abatuye Isi kumva neza urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka no kubaka amahoro arambye.

Filime “Beyond The Genocide” imaze gutoranywa mu maserukiramuco arenga 20


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...