Nyuma yo kwandika filime Amarira y’urukundo umukinnyi wa Filime Mukasekuru Khadija Fabiola yongeye kwandika Filime Ubugome. Iyi filime ni inkuru ivuga ku mukobwa witwa Marita wahuye n’ingorane zikabije aho yifuzaga kurengera ubuzima bwari mungorane, kumbi uwo yaharaniraga kurindira ubuzima niwe warinyuma y’ububabare bwose yacyagamo.
Iyi filime ihuriyemo abakinnyi benshi bakomeye nka Daniel Gaga, Mukasekuru Fabiola, Mukakamanzi Beatha, Nkota Eugen, Irunga Longin, Sekitu Jerome, n’abandi. Ni filime yagaragayemo guhangana hagati ya Mukasekuru Fabiola na Daniel Gaga (Ngenzi) banakina nk’abakinnyi b’Imena muri iyi filime.
Iyi filime yanditswenNa Fabiola,iyoborwa na Usanzeneza Abdoulkarim,Ifatirwa Amashusho na Tunezerwe Benoit, ishorwamo imari na Sekitu Jerome nyuma yo gukora filime Akataramagara igeze kugice cya 8.
Uwashaka iyi filime yageze ku Isoko, yayisanga ahacururizwa filime nyarwanda hose.
Reba incamake ya Filime Ubugome hano
