Dore urutonde rwa filime 7 z’urukundo zashimisha abakundana bakongera bakishimira urukundo
hagati yabo zikabinjiza mu munsi w’abakundana uba rimwe mu mwaka “ St
Valentin ":
1. Five
Feet Apart

Filime y’urukundo bahaye izina rya “ Five Feet Apart "
igaruka ku rukundo rwa nyarwo rwabaye hagati y’umusore witwa Wil n’umukobwa
witwa Stella, ariko batemerewe kwegerana bitewe n’imiterere y’uburwayi bwabo.
Aba bombi barwaye indwara ya “Cystic Fibrosis " bagombaga
gushyira intera y’intambwe esheshatu hagati yabo batagomba kwegerana, ariko
kubera urukundo rwinshi bigira inama yo kugabanyaho intambwe bakegerana. Iyi filime
yamamayemo Haley Lu
Richardson, Cole Sprouse, Moises Arias, Kimberly
Hebert Gregory
2. Past
Lives

Iyi filime yakinwe n’Abanya-Koreya igaruka ku buzima
bw’abakundana. Ubwo Nora na Hae Sung bakuranaga, barakundanye cyane urukundo
rwabo rurabanyura, nubwo baje gutandukana umuryango wa Nora wimukiye muri
Koreya y'Epfo. Nyuma yimyaka 20, bongeye guhura, basubukura umubano wabo.
Iyi filime yayobowe na
Celine Song yamamaramo Greta Lee, Teo Yoo, John Magaro na Moon Seung-ah.
3. A
Star is Born

Iyi filime ibabaje ivuga ku nkuru y’umusore
wafashijwe kwamamara bimuzamurira impano ye yo kuririmba, ariko imico ye mibi yarimo kubatwa
n’ubusinzi ituma asubira hasi atenguha benshi bamukunze.
A Star is Born ni filime yayobowe na Bradley Cooper
umukinnyi wa filime ukomeye Hollywood akaba n’umuyobzi mwiza wa filime,
ndetse yayikinnyemo. Iyi filime yamamayemo Lady Gaga umuhanzi ukunzwe, Sam
Elliott umwe mu bakinnyi wa filime bakomeye na Greg Grunberg
4. Words
on Bathroom walls

Urukundo iteka ruratsinda! Inkuru y’urukundo muri
iyi filime ivuga ku mwana w’umwangavu wasuzumwe agasanga arwaye indwara yo mu
mutwe, gusa akarwana no kubigira ibanga umukunzi we ntiyabimenya kuko yatinyaga kumubura, bimufasha
kwiyakira mu burwayi bwe ndetse n’urukundo rwabo ntirwahungabana.
Iyi filime yayobowe na Thor Freudenthal yamamaramo Charlie Plummer, Andy Garcia, Taylor Russell na AnnaSophia Robb
5. Dating Amber
Inshuti
ebyiri ziganaga, zahisemo guhimba umubano n’abakobwa kugirango bakore ubushuti
bwiza bufatika. Iyi filime igaruka ku rukundo rw’aba bana batangiye bigira
abakunzi badatekereza ko urukundo ruzagera kure.
Iyi filime yayobowe na David Freyne hamamaramo Fionn O'Shea, Lola Petticrew, Sharon Horgan na Barry Ward.
6. Summer
of 85

Inkuru y’urukundo y’aba bombi yaturutse ku butabazi.
Ubwo Alexis w’imyaka 16 yagwaga ku nkombe, David w’imyaka 18 yaramutabaye, maze
bose baza kuvumbura ko bahuye n’urukundo rw’ubuzima bwabo. Urukundo rwabo rwarakuze
rubashimisha bombi bagera naho batekereza ku mibonano mpuzabitsina.
Iyi filime yayobowe na François Ozon yamamaramo Félix Lefebvre, Benjamin Voisin, Philippine Velge na Valeria Bruni Tedeschi.
7. Who
You Think Am

Iyi filime iteye amatsiko ivuga ku mugore
wakoreshejwe n’urukundo. Umugore witwa Claire w’imyaka 50 yatandukanye n’umugabo
we. Nyuma yaje guhimba umwirondoro agabanya imyaka ye akoresheje urubuga rwa
Facebook kugira ngo yigarurire umutima w’umusore witwa Alex wahoze akundana n’inshuti
ye.
Source: IMDb