Filime 15 ziteye amatsiko menshi zitegerejwe gusohoka mu 2026

Cinema - 05/01/2026 8:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Filime 15 ziteye amatsiko menshi zitegerejwe gusohoka mu 2026

Abasesenguzi ba sinema bagaragaje ko umwaka wa 2026 uzaba umwe mu myaka ikomeye cyane mu mateka ya filime, bitewe n’imishinga mishya itegerejweho ubuhanga, inkuru zikomeye n’abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.

Filime 15 ziteye amatsiko menshi zitegerejwe gusohoka mu 2026 nk'uko tubicyesha BBC ni izi zikurikira:

1. Wuthering Heights

Umuyobozi Emerald Fennell yazanye indi sura nshya ku gitabo kizwi cya Emily Brontë. Iyi filime ivuguruye ni inkuru y’urukundo rufite ishyaka n’agahinda ka Cathy na Heathcliff, mu mvugo ifite gushira amanga, igaragaramo amarangamutima akaze n’imisusire idasanzwe. Ni imwe mu filime zizaganirwaho cyane mu 2026.

2. Practical Magic 2

Nyuma y’imyaka irenga 25, Sandra Bullock na Nicole Kidman bagaruka mu nkuru y’abavandimwe b’abarozi. Iyi filime ikomereza ku rukundo, ubupfura n’ubumaji, ikaba itegerejwe cyane mu 2026 n’abakunzi ba filime zifite imbaraga zidasanzwe n’amarangamutima.

3. The Mandalorian and Grogu

Isi ya Star Wars igarutse kuri sinema binyuze mu nkuru ya Mandalorian na Grogu. Iyi filime ihuza ibikorwa bikomeye (action), ubumuntu n’isano hagati y’umubyeyi n’umwana, ikaba izashimisha abakunzi ba Star Wars n’abareba filime muri rusange.

4. The Dog Stars

Ridley Scott agarutse muri science fiction, agaragaza isi yasenywe n’icyorezo. Inkuru ikurikira igaruka ku mugabo warokotse n’imbwa ye mu rugamba rwo kubaho, ikaba yuzuyemo ubwoba, ibyiringiro n’ubumuntu mu bihe bikomeye.

5. The Bride

Maggie Gyllenhaal atanga ubusobanuro bushya ku nkuru ya Frankenstein, agaha ijambo “Umugeni” wari waracecetse mu mateka. Iyi filime ihuza amateka, ubugizi bwa nabi n’urukundo rudasanzwe mu mujyi wa Chicago wo mu myaka ya 1930.

6. Digger

Tom Cruise agaragara mu ruhare rutandukanye n’izo amenyereweho, muri filime iyobowe na Alejandro G. Iñárritu. Ni filime ivanga urwenya n’ibibazo bikomeye by’ubuzima, ikaba ishobora guhesha Cruise ibihembo bikomeye muri 2026.

7. Toy Story 5

Woody na Buzz bagaruka mu nkuru ivuga ku isi y’ikinamico mu gihe cy’ikoranabuhanga rigezweho. Iyi filime izongera yubakirwe ku nsanganyamatsiko yo gusigara inyuma n’akamaro k’inshuti n’ubudahemuka.

8. The Drama

Iyi filime ifata inkuru isanzwe y’urukundo (romcom) ikayihinduramo urwenya ruvuga ku bintu bibabaje cyangwa biteye agahinda. Igaruka ku bakundana bahura n’ibanga rikomeye rivumburwa ku munsi w’ubukwe bwabo, ikaba ikinwamo na Zendaya na Robert Pattinson.

9. Mother Mary

Anne Hathaway agaragara mu ruhare rw’umuhanzikazi w’icyamamare wugarijwe n’inkuru irimo kwihorera. Iyi filime ivanga umuziki, ubwoba n’imideli, ikaba ifite imisusire idasanzwe kandi igaragara cyane.

10. The Social Reckoning

Iyi filime ikurikirana ingaruka mbi z’imbuga nkoranyambaga, ishingiye ku nkuru mpamo y’umukozi wa Facebook watangaje amabanga akomeye. Irimo ubutumwa bukomeye ku mibanire y’ikoranabuhanga n’abantu.

11. The Devil Wears Prada 2

Nyuma y’imyaka 20, Miranda Priestly aragaruka. Iyi filime igaruka ku isi y’imideli, ubutegetsi n’ihangana ry’abagore mu kazi, ikaba itegerejwe cyane n’abakunzi ba filime muri uyu mwaka wa 2026.

12. The Hunger Games: Sunrise on the Reaping

Iyi filime igaruka ku mateka ya Panem mbere ya Katniss. Irerekana uko Hunger Games zatangiye n’uko zimaze kuba igikoresho cy’igitugu n’itangazamakuru.

13. Narnia: The Magician’s Nephew

Greta Gerwig asubiza Narnia ku isura nini ya sinema. Iyi filime igaruka ku ntangiriro z’isi ya Narnia, ikaba yuzuyemo ubumaji, ibyago n’inkuru y’umupfumu Jadis.

14. Disclosure Day

Steven Spielberg agaruka ku nkuru z'ibivejuru (aliens), akaba ari filime yuzuyemo amayobera n’ibanga rikomeye rishobora guhindura isi. Ni imwe mu filime zitezerejweho gutuma abantu baganira cyane.

15. The Odyssey

Christopher Nolan atunganya igihangano cya Homer mu buryo buhambaye. Iyi filime ikurikira urugendo rw’umwami Odysseus agaruka mu rugo nyuma y’intambara ya Troy, ikaba irimo ibikorwa bikomeye, drama n’abakinnyi b’ibihe byose.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...