Filime 11 ugomba kureba kuri Netflix nibura rimwe mu buzima bwawe

Cinema - 09/07/2026 10:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Filime 11 ugomba kureba kuri Netflix nibura rimwe mu buzima bwawe

Niba ujya umara igihe kinini ushakisha icyo wareba kuri Netflix, ukabura iyo ureba n'iyo ureka ntabwo uri wenyine. Urusobe rwa filime nziza kandi zifite isomo ni nyinshi gusa ikibazo kiba amahitamo.

Dore urutonde rwa filime 11 zatoranyijwe kubera uburyo zishimisha, inkuru zikomeye, n'ubuhanga bw'abakinnyi nk’uko tubikesha urubuga rwa GQ. Izi filime si izo kureba gusa, ahubwo ni inkuru zigusigira isomo n'ibitekerezo byinshi.

1. Inglourious Basterds

Iyi filime yakozwe n'umuyobozi Quentin Tarantino. Ivuga inkuru ebyiri zihuye, itsinda ry'abasirikare b'Abayahudi b'Abanyamerika bayobowe na Lieutenant Aldo Raine, n'umukobwa witwa Shosanna Dreyfus ushaka kwihorera ku musirikare w'Umunazi uzwi cyane witwaga Hans Landa. 

Inkuru irangwa n'ibikorwa byinshi, ubwenge mu migambi ndetse n'uburyo bwo kwihorera butangaje.

2. American Psycho

Ni filime yerekana ubuzima bwa Patrick Bateman, umugabo ukize ukora mu ishoramari i New York. Hanze agaragara nk'umuntu utunganye kandi wubashywe, ariko imbere afite ubugome n'ibitekerezo biteye ubwoba. 

Iyi filime yerekana uko umuntu ashobora guhisha imico mibi inyuma y'ubuzima bwiza agaragaza.

3. RRR

Iyi ni filime y'Abahinde yakozwe na SS Rajamouli. Ivuga ku bagabo babiri b'intwari barwanyaga ubukoloni bw'Abongereza mu Buhinde. Uretse ibikorwa by'intambara n'ibitangaza byinshi, iyi filime igaragaza ubucuti bukomeye, ubutwari n'urukundo rw'igihugu.

4. Taxi Driver

Filime ivuga kuri Travis Bickle, wahoze ari umusirikare nyuma akajya atwara tagisi mu mujyi wa New York. Kubera irungu n'ibibazo byo mu mutwe, agenda ahinduka umuntu ufata ibyemezo bikomeye kandi biteye ubwoba. 

Ni filime igaragaza ingaruka zo kwiheba n'ubwigunge.

5. Shutter Island

Iyi filime ikurikira umupolisi Teddy Daniels ugiye gukora iperereza ku murwayi waburiye mu bitaro by'abafite uburwayi bwo mu mutwe biri ku kirwa. Uko iperereza rigenda rikura, ni ko amabanga agenda ahishurwa kugeza ku iherezo ritunguranye cyane.

6. Anora

Filime ivuga ku mukobwa witwa Anora ukora mu kabyiniro, ubuzima bwe bugahinduka nyuma yo gushyingiranwa n'umusore ukomoka mu muryango ukize cyane. 

Ibyari urukundo bihinduka urugamba nyuma y'uko umuryango w'uwo musore utangiye kubivangamo.

7. Fight Club

Iyi filime ikurikira umugabo ufite ikibazo cyo kudasinzira, akaza guhura na Tyler Durden. Bashinga itsinda ryo kurwana hagati y'abagabo, ariko ibintu bigenda bihinduka kugeza aho bihinduka umutwe ukora ibikorwa bihungabanya sosiyete. Ifite iherezo ritunguranye cyane.

8. The Truman Show

Truman Burbank aba atekereza ko ari umuntu usanzwe, ariko nyuma aza kuvumbura ko ubuzima bwe bwose buri gufatwa amashusho kandi bukerekanwa kuri televiziyo nk'igitaramo. Nyuma atangira gushaka ukuri no kwibohora. 

Ni filime yigisha agaciro k'ubwisanzure n'ukuri.

9. The Irishman

Filime ivuga kuri Frank Sheeran, wahoze ari umusirikare nyuma akinjira mu bikorwa by'amabandi ya Mafia. 

Aba inshuti ya Jimmy Hoffa, ariko aza gushyirwa mu mwanya ukomeye wo kwica uwo bari inshuti magara. Ni inkuru yerekana ubudahemuka, ubutegetsi n'ingaruka z'amahitamo y'ubuzima.

10. Talvar

Iyi ni filime yo mu Buhinde ishingiye ku nkuru yabayeho mu mwaka wa 2008, aho umukobwa n'umukozi wo mu rugo bishwe. Igaragaza uburyo iperereza ryakozwe mu buryo butandukanye n'ibibazo bishobora kubaho mu butabera.

11. American Made

Filime ishingiye ku nkuru y'impamo. Ivuga ku mudereva w'indege washowe mu bucuruzi bwo kwinjiza ibiyobyabwenge mu buryo butemewe n'amategeko, nyuma akaza gukorana na Leta ya Amerika nk'umutasi. Ni filime yuzuyemo ibikorwa byinshi n'ibihe bitunguranye.

Niba ushaka filime zigusigira isomo kandi zikagushimisha, izi 11 ni amahitamo meza cyane. Zihuza ibikorwa byinshi, amarangamutima, inkuru zifite uburemere n'abakinnyi b'indashyikirwa. Waba ukunda intambara, amayobera, ibikorwa, cyangwa inkuru zishingiye ku buzima busanzwe, muri izi filime hari izagushimisha.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...