Dore filime 10 zamenyekanye cyane kubera ko zishingiye ku nkuru zabayeho:
1. Titanic (1997)

Iyi ni imwe mu filime zamamaye kurusha izindi mu mateka. Ishingiye ku mpanuka y'ubwato bwa RMS Titanic bwarohamye mu 1912 nyuma yo kugonga urubura runini mu Nyanja ya Atlantic.
Abantu barenga 1,500 bahasize ubuzima, bituma iba imwe mu mpanuka zikomeye zo mu nyanja zabayeho. Nubwo inkuru ya Jack na Rose yahimbwe, ibyabaye ku bwato ni amateka nyakuri.
2. Schindler's List (1993)

Iyi filime ivuga amateka ya Oskar Schindler, umucuruzi w'Ubudage warokoye Abayahudi barenga 1,000 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) mu Ntambara ya Kabiri y'Isi. Uyu mugabo yakoresheje uruganda rwe nk'uburyo bwo kurinda abantu benshi bicwaga n'Abanazi.
3. Catch Me If You Can (2002)

Ishingiye ku buzima bwa Frank Abagnale Jr., umwe mu bantu bazwi cyane mu buriganya. Mbere y'imyaka 21 gusa, yari yarabashije kwiyitirira umupilote, umuganga ndetse n'umwunganizi mu mategeko kandi akabeshya abantu benshi atarakora na rimwe iyo mirimo.
4. The Pursuit of Happyness (2006)

Iyi filime ikinwamo na Will Smith ishingiye ku buzima bwa Chris Gardner. Yigeze kuba umushomeri ndetse aryamana n'umwana we mu bwiherero bwa gare ya gari ya moshi kubera ubukene. Nyuma yaje kuba umwe mu bashoramari bakomeye muri Amerika.
5. 12 Years a Slave (2013)

Iyi filime ishingiye ku buzima bwa Solomon Northup, umugabo w'umwirabura wari umuntu wigenga ariko akaza gushimutwa akagurishwa nk'umucakara. Yamaze imyaka 12 yose mu bucakara mbere yo kongera kubona ubwisanzure bwe.
6. The Wolf of Wall Street (2013)

Ni filime ishingiye ku buzima bwa Jordan Belfort, umucuruzi w'imigabane wamenyekanye kubera uburiganya bwamwinjirizaga amafaranga menshi cyane. Yaje gukatirwa igifungo nyuma yo guhamwa n'ibyaha by'uburiganya mu rwego rw'imari.
7. Hacksaw Ridge (2016)

Iyi filime ivuga amateka ya Desmond Doss, umusirikare w'Umunyamerika wanze gutwara intwaro ku rugamba kubera imyemerere ye. Nubwo atigeze arasa isasu na rimwe, yarokoye abasirikare barenga 70 ku rugamba rwa Okinawa mu Ntambara ya Kabiri y'Isi.
8. The Revenant (2015)

Ishingiye ku buzima bwa Hugh Glass, umuhigi wo mu kinyejana cya 19 wasizwe ngo apfe nyuma yo kugabwaho igitero n'idubu. Nubwo yakomeretse bikomeye, yanyuze mu rugendo rurerure kugira ngo abeho kandi agaruke.
9. The Impossible (2012)

Iyi filime ishingiye ku nkuru y'ukuri y'umuryango wa María Belón wari mu biruhuko muri Thailand igihe tsunami ikomeye yo mu Nyanja y'u Buhinde yibasiraga ibihugu byinshi mu 2004. Uyu muryango watandukanyijwe n'umuraba ukomeye wishe abantu barenga 230,000 mu bihugu 14.
Nubwo benshi batekerezaga ko batazongera kubonana, nyuma y'iminsi myinshi yo gushakishanya no kurokoka ibikomere bikomeye, bongeye guhura. Inkuru yabo yabaye kimwe mu bimenyetso bikomeye by'icyizere n'ubutwari nyuma y'imwe mu mpanuka zikomeye kurusha izindi zabayeho mu mateka ya muntu.
10. A Beautiful Mind (2001)

Ishingiye ku buzima bwa John Nash, umuhanga mu mibare wegukanye igihembo cya Nobel.
Nubwo yari afite ikibazo gikomeye cyo mu mutwe cya schizophrenia, yakomeje gukora ubushakashatsi bwahinduye isi ya siyansi n'ubukungu.
Filime nyinshi zikomeye zamenyekanye ku Isi ntabwo zishingiye ku bitekerezo by'abanditsi gusa. Ahubwo zishingiye ku bantu babayeho, impanuka zabaye cyangwa ibikorwa byahinduye amateka y'Isi.Ibi bituma abasomyi n'abareba filime barushaho gutungurwa no kumenya ko ibintu byinshi babonye kuri ecran byabayeho koko mu buzima busanzwe.
