Dore filime 10 zagize ingaruka zikomeye kurusha izindi:
1. Philadelphia (1993)
Yakinnwemo na Tom Hanks na Denzel Washington, ikavuga ku munyamategeko wirukanwe ku kazi nyuma yo kumenyekana ko afite HIV/AIDS. Muri icyo gihe, abantu benshi bari bafite amakuru make kuri HIV, ndetse abarwayi bakorerwaga ivangura rikomeye.
Filime yatumye abantu batangira gusobanukirwa uburenganzira bw'abarwayi ba HIV, ituma ibiganiro ku ivangura n'uburenganzira bwabo byiyongera hirya no hino ku Isi.
2. Blackfish (2013)
Iyi documentaire yagaragaje ubuzima bubi bwa whale yitwa Tilikum yari ifungiye muri SeaWorld, ndetse n'impanuka zagiye zibera abatoza bayo.
Nyuma yo gusohoka, abantu benshi bahagaritse gusura SeaWorld. Isosiyete yatakaje miliyoni nyinshi z'amadolari, ihagarika gahunda yo kororoka ama-whale mu bunyage ndetse ibikorwa byo kurengera inyamaswa byo ku Isi birushaho gukomera.
3. The Thin Blue Line (1988)
Iyi documentaire yakozwe na Errol Morris ivuga ku mugabo witwa Randall Adams wari warakatiwe igifungo cya burundu azira ubwicanyi atakoze.
Filime yagaragaje ibimenyetso bishya n'ubuhamya butari bwarigeze bwitabwaho. Nyuma y'umwaka umwe gusa isohotse, Adams yararekuwe nyuma yo kumara imyaka 12 afunzwe arengana. Iyi ni imwe mu ngero zikomeye zerekana uburyo filime ishobora guhindura ubutabera.
4. Super Size Me (2004)
Morgan Spurlock yamaze iminsi 30 arya ibiryo bya McDonald's gusa kugira ngo agaragaze ingaruka zabyo ku buzima. Mu gihe gito, ibiro bye byarazamutse, umuvuduko w'amaraso urahinduka ndetse abaganga bamuburira ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Nyuma y'iyi filime, ibigo byinshi by'ibiribwa byatangiye gutanga amakuru y'imirire ku mafunguro yabyo, McDonald's ihindura zimwe muri menus zayo, ndetse ubukangurambaga ku ndyo nziza buriyongera.
5. The Day After (1983)
Iyi filime yerekanaga uko Amerika yari kuba imeze nyuma y'intambara ya kirimbuzi. Yarebwe n'abantu barenga miliyoni 100 ku munsi umwe muri Amerika.
Perezida Ronald Reagan yigeze kwandika ko yayirebye kandi ikamukora ku mutima. Abasesenguzi benshi bavuga ko yagize uruhare mu kongera ibiganiro hagati ya Amerika na Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti ku kugabanya intwaro za kirimbuzi.
Yatanzwe n'uwahoze ari Visi Perezida wa Amerika, Al Gore, isobanura ibimenyetso n'ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere. Yatsindiye Oscar ndetse ikoreshwa mu mashuri menshi ku Isi. Nyuma yayo, ibihugu byinshi n'imiryango mpuzamahanga byongereye ibikorwa byo kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Iyi documentaire yagaragaje uburyo ama-dolphin yicwaga buri mwaka mu mujyi wa Taiji mu Buyapani, ibintu bitari bizwi cyane n'abatuye Isi. Nyuma yo gusohoka, ibikorwa byo kurengera dolphins byiyongereye ku rwego mpuzamahanga, ndetse igihugu cy'u Buyapani cyahuye n'igitutu gikomeye cy'imiryango irengera inyamaswa.
8. Spotlight (2015)
Ishingiye ku nkuru y'ukuri y'abanyamakuru ba The Boston Globe bakoze iperereza ku ihohoterwa rikorerwa abana ryari ryarahishwe imyaka myinshi.
Filime yatsindiye Oscar ya Best Picture. Nyuma yayo, abantu benshi ku Isi batangiye gutanga ubuhamya ku ihohoterwa bari barakorewe, ibihugu byinshi bikaza amategeko arengera abana, naho Kiliziya Gatolika ikongera impinduka mu mikorere yayo.
Filime ya Steven Spielberg ivuga ku nyanja irimo shark yica abantu. Nubwo yari filime y'imyidagaduro, yagize ingaruka zikomeye ku mibereho y'abantu. Mu myaka yakurikiyeho, abantu benshi batangiye gutinya koga mu nyanja, ubukerarugendo bwo ku nkombe z'inyanja buragabanuka mu bice bimwe, ndetse sharks nyinshi zitangira guhigwa kubera ubwoba bwatewe n'iyi filime.
10. Erin Brockovich (2000)
Yakinnwemo na Julia Roberts, ishingiye ku nkuru y'ukuri y'umugore wafashije abaturage kurega ikigo cyari cyanduje amazi banywaga. Urubanza rwabo rwarangiye abaturage bishyuwe miliyoni zirenga 333 z'amadolari.
Filime yatumye abantu benshi batangira gukurikirana ibibazo by'ibidukikije, inashishikariza abaturage kurwanya amasosiyete yangiza ubuzima bwabo. Aya mateka agaragaza ko filime ishobora kurenza kuba imyidagaduro.
Hari izatumye abantu bafunguwe, izindi zihindura amategeko, izamura uburenganzira bwa muntu cyangwa zigahindura imyumvire y'Isi ku bibazo bikomeye. Ni yo mpamvu rimwe na rimwe filime imwe ishobora kugira ingaruka zirambye kurusha ibiganiro byinshi bya politiki cyangwa ubukangurambaga busanzwe.
