Iyi gahunda izamara amezi 18, igazahuza abatoza
b’abagore 20 batoranyijwe baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi, hamwe
n’abatoza 20 b’inararibonye bafite izina rikomeye mu mupira w’amaguru.
Abatoza bagiye kuba abajyanama muri iyi gahunda
barimo amazina akomeye n’abafite ubunararibonye mu makipe y’ibihugu nka Arthur
Elias ukomoka muri Brezil, Desiree Ellis ukomoka muri Afurika y’Epfo, Francisco
Neto ukomoka muri Portugal, Joe Montemurro ukomoka muri Australia, Nils Nielsen
ukomoka mu Buyapani, Angelo Marsiglia ukomoka muri Colombia ndetse n’abandi.
Harimo kandi abigeze guhesha ibihugu byabo ibikombe
bikomeye mu mupira w’abagore barimo Tina Theune ukomoka mu Budage, Even
Pellerud ukomoka muri Noruveje, na Corinne Diacre na ukomoka mu Bufaransa. Aba
bagiye gusangiza ubumenyi n’inararibonye bakuye mu rugendo rwabo rwo gutoza ku
rwego rw’Isi.
Iyi gahunda izibanda ku ngingo zitandukanye zirimo
kwigisha abatoza b’abagore gukoresha neza amahirwe bafite, kumenya icyerekezo
cyabo nk’abayobozi mu kibuga no kurushaho kwiyubaka mu mwuga.
Ibijyanye n’amahugurwa birimo amahugurwa atatu
abera ku buryo bw’imbonankubone, Ibiganiro bikorerwa kuri murandasi, kugendererana
hagati y’umujyanama n’umutozwa (exchange visits) inshuro zishobora kugera kuri
eshanu.
Melanie Behringer, wahoze akinira ikipe y’igihugu
y’u Budage, yigeze kwegukana igikombe cy’Isi ndetse n’umudari wa zahabu mu mikino
ya Olempike. Ubu ni umutoza w’ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 17.
Yashyizwe hamwe na Even Pellerud nk’umujyanama.
Pellerud yavuze ko iyo aba afite umujyanama akiri
umutoza muto, hari amakosa menshi yari kwirinda.
Simone Jatoba ni umwe mu barimo gutanga ubujyanama
muri iyi gahunda. Yahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje
imyaka 17 ya Brezil, kandi nawe yigeze guhugurwa muri iyi gahunda ubwo yari
umutoza ukiri muto.
Uyu munsi, arimo gutoza Delphine Soret, ndetse
yifuza kumusangiza ubunararibonye yakuyemo. Yagize ati: “ Iyi Gahunda yampaye
byinshi nk’umutoza ukiri muto, ubu noneho ndi mu ruhande rufasha abandi. Nize
byinshi nk’umukinnyi ndetse nko mu myaka mike ishize nk’umutoza. Ibyo byose
ndashaka kubisangiza Delphine mu buryo bwiza bushoboka.”
Jill Ellis, wahoze atoza ikipe y’igihugu y’abagore
ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) akayihesha ibikombe by’Isi bibiri, ubu ni
Umuyobozi ushinzwe umupira muri FIFA. Yavuze ko iyi gahunda ari igice
cy’icyerekezo rusange cya FIFA cyo kugabanya inzitizi zibangamira abagore
batoza.
Yagize ati: “Tugomba kurwanya imbogamizi zijyanye
n’amikoro, kumenya amakuru, no kubura ubufasha. Ibyo tutabikoze, twaba dusiga
inyuma igice kinini cy’Isi cyujuje ubushobozi.”
FIFA Elite Performance Programme yigaragaje
nk’uburyo butanga icyizere cyo kugira abatoza b’abagore b’inzobere ku Isi.
Uretse kubongerera ubumenyi, inabubaka mu mitekerereze, mu kwigirira ikizere,
no gukura mu buryo burambye.
Iyi gahunda ishyira imbere indangagaciro
z’ubufatanye, ubwisanzure n’icyizere, ari na byo bizamura impano z’abagore muri
siporo yitwaga iy’abagabo mu gihe cyashize.
Muri iyi gahunda y’igihe kirekire ya FIFA Elite
Performance,Coach Mentorship Programme, abatoza bane baturuka muri Afurika
bayirimo hari Desiree Ellis ukomoka muri Afurika y’Epfo, Mildred Cheche wo muri
Kenya, Shilene Booysen wo muri Afurika y’Epfo na Selamawit Kebede wo muri
Ethiopia.
Shilene Booysen, umwe mu batoza b’inararibonye
baturuka muri Afurika y’Epfo, yavuze ko kwitabira iyi gahunda ari inzira yo
gusubiza umupira w’amaguru ibyo yawumariye.
Yagize ati: “Ni amahirwe akomeye kuri njye. Nibaza
nti: ni gute nasubiza umupira ibyo wampaye? Ni gute nahugura abatoza b’ejo
hazaza? Kuba narahawe amahirwe yo kugira uwo mfasha ku mugaragaro ni ikintu
kinshimishije cyane.”
Yakomeje agira ati: “Nigeze kuvuga ko nahaye inama n’abatoza
batandukanye, kandi nubu ndacyabikora. Ariko ubu ndabikora ku rwego rwemewe.
Ibi bizamfasha mu kureba uko nashobora gufasha abandi benshi binyuze kuri uru
rubuga, yaba mu gusesengura umukino, gutoza abakinnyi basanzwe cyangwa abanyezamu, cyangwa se gusangiza abandi ibyo nize ku rwego mpuzamahanga.”
FIFA mu ngamba zo guteza imbere abatoza bato b'abagore ibinyujije muri gahunda ya Elite Performance: Coach Mentorship Programme