Ni icyemezo gifashwe nyuma y'uko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yari amaze iminsi anengwa bikomeye n'amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi n'abayobozi bo muri FIFA ubwabo, ibintu byatumye ejo hazaza he ku buyobozi bw'uru rwego butangira gushidikanywaho.
Mu itangazo FIFA yasohoye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, Infantino yavuze ko nyuma yo kumva ibitekerezo by'impande zitandukanye, basanze uwo mugambi warateje amacakubiri adakwiye. Yagize ati: "Intego yacu yahoraga ari uguhuza umuryango w'umupira w'amaguru no kuwuteza imbere. Kubera iyo mpamvu, twafashe icyemezo cyo kudakomeza uyu mushinga."
Umugambi wateje umwuka mubi muri ruhago y'Isi
FIFA yari yatangaje ko ishaka gushinga ikigo gishya cyiswe FIFA Forward Enterprises (FFE), cyari kuzajya gicunga ibikorwa by'ubucuruzi n'amarushanwa akomeye nk’Igikombe cy'Isi .
Muri uwo mugambi, FIFA yari igamije kugurisha imigabane ingana na 21% ku bashoramari bigenga kugira ngo ibone miliyari 4.2 z'Amadolari ya Amerika.
Aya mafaranga yari kuzifashishwa mu kongera inkunga ihabwa amashyirahamwe 211 agize FIFA binyuze muri gahunda nshya yiswe FIFA Fast-Forward Programme (FFFP).
UEFA, Concacaf na AFC byahagurukiye rimwe
Uyu mugambi wahise uhangana n'igitutu gikomeye cyaturutse mu mashyirahamwe atatu akomeye ku Isi arimo UEFA yo ku Mugabane w'u Burayi, Concacaf yo muri Amerika ya Ruguru n'iyo Hagati ndetse na AFC yo muri Aziya.
UEFA yari yanatangaje ko ibihugu 55 biyigize byiteguye kwanga kwitabira amarushanwa yose ategurwa na FIFA, harimo n'Igikombe cy'Isi, mu gihe uwo mugambi wari kuba ushyizwe mu bikorwa.
Nyuma y'aho, AFC na yo yatangaje ko ishyigikiye imyanzuro ya UEFA na Concacaf, ibintu byashyize FIFA mu gitutu gikomeye.
Abayobozi ba FIFA batangiye kwamagana Perezida wabo
Mu gihe impaka zari zikomeje, bamwe mu bayobozi bakomeye ba FIFA batangiye kwitandukanya n'uyu mugambi. Umujyanama wa Infantino, Carlos Cordeiro, yeguye ku mirimo ye, avuga ko uwo mushinga wari "amasezerano mabi kuri FIFA, ku mashyirahamwe ayigize ndetse no ku hazaza h'umupira w'amaguru."
Si we gusa kuko Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri FIFA, Kevin Lamour, yavuze ko abakozi ba FIFA bayobejwe na Perezida wabo. Yagize ati: "Uyu ni umushinga w'umuntu umwe. Ntukwiriye gukomeza kandi igihe kirageze ngo abayobozi b'umupira w'amaguru bafate imyanzuro ikwiye."
Aya magambo yakomeje kongera igitutu kuri Infantino, aho amakuru yavugaga ko benshi muri FIFA batangiye kwizera ko igihe cye ku buyobozi gishobora kuba kiri kurangira.
FIFA yari yasezeranyije amafaranga menshi
Nubwo umugambi wahagaritswe, FIFA yari yaratangaje ko mu gihe wari kwemezwa, amashyirahamwe awushyigikiye yari kuzajya ahabwa Miliyoni 40 z'Amadolari hagati ya 2027 na 2030.
Naho ayari kuwurwanya, yari gukomeza guhabwa Miliyoni 20 z'Amadolari muri icyo gihe, mbere yo kongererwa amafaranga mu byiciro byakurikiyeho.
Ubuyobozi bwa Infantino buri kushaho kujya mu kaga. Ibi bibaye mu gihe hari hamaze iminsi hibazwa niba Gianni Infantino azakomeza kuyobora FIFA.
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Norway, Lise Klaveness, yavuze ko Infantino yatakaje icyizere cya benshi. Yagize ati: "Mbona yatakaje icyizere ku rugero rukomeye. Niba ubuyobozi budashyize imbere amahame n'imiyoborere myiza, abantu bahita batakariza icyizere urwego."
Infantino ayobora FIFA kuva muri Gashyantare 2016, aho yasimbuye Sepp Blatter Mbere y'ibi bibazo yari ategerejwe kongera kwiyamamariza manda nshya mu matora ateganyijwe muri Werurwe 2027 nta mukandida ukomeye bahanganye.
Gusa nyuma y'iki cyemezo cyo gusubira inyuma no kunengwa n'amashyirahamwe menshi akomeye ku Isi, ejo hazaza he ku buyobozi bwa FIFA ntikikigaragara neza.


FIFA yisubiyeho ku mugambi wo kugurisha imigabane y'Igikombe cy'Isi
