Mbere y'uko Igikombe cy'Isi gitangira, FIFA yari yari yarateganyije ko izinjiza miliyari 11 z'Amadolari muri iri rushanwa. Icyakora, imibare mishya igaragaza ko amafaranga yinjiye yiyongereyeho miliyari enye z'Amadolari, ibintu byatumye iri rushanwa riba iryinjije amafaranga menshi kurusha ayandi yose mu mateka ya FIFA.
Amakuru yatangarijwe amashyirahamwe yose, Aho Perezida wayo Gianni Infantino, agaragaza ko amafaranga menshi yaturutse mu kugurisha amatike ndetse na serivisi zihabwa abafana Ku b'ibuga.
By'umwihariko, isoko ryo kongera kugurisha amatike ryagize uruhare runini, aho FIFA yakuraga 15% ku muguzi ndetse n'indi 15% ku muntu wongera kugurisha itike.
Byitezwe ko aya mafaranga azagira uruhare mu kongera inkunga ihabwa amashyirahamwe y'umupira w'amaguru hirya no hino ku Isi, nubwo uburyo azagabanywa butaratangazwa ku mugaragaro.
Ibi bibaye mu gihe Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, aherutse kunyura mu bihe byavugishije benshi muri iri rushanwa ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
Hari abashinje FIFA kwemera igitutu cya Perezida wa Amerika Donald Trump nyuma y'uko ikarita itukura yari yahawe rutahizamu wa Amerika, Folarin Balogun, mu mukino wa Paraguay mu cyiciro cya 1/8, ikuweho.
Nubwo FIFA yasobanuye ko icyo cyemezo cyafashwe n'akanama kayo gashinzwe imyitwarire n'ibihano, ntabwo ibyo byabujije amashyirahamwe amwe yo ku Mugabane w'u Burayi gukomeza kugaragaza kutabyishimira.
Icyakora, amafaranga menshi yinjiye muri iri rushanwa ashobora gukomeza kongerera imbaraga ubuyobozi bwa Infantino, dore ko yamaze kubona ubufasha bw'amashyirahamwe arenga 200 amushyigikiye kongera kwiyamamariza kuyobora FIFA mu matora ateganyijwe muri Werurwe 2027.
Iyi ntsinzi mu rwego rw'ubukungu ishobora no kongera amahirwe y'uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakongera kwakira Igikombe cy'Isi mu myaka iri imbere bijyanye n'ubutumwa Perezida Donald Trump aho yavuze ko igihugu cye cyifuza kongera kwakira iri rushanwa, ndetse agaragaza ko yifuza ko ryazagaruka muri Amerika.
Mu gihe hategerejwe umukino wa nyuma uzahuza Espagne na Argentine, uzabera i New Jersey, amatike y'ibyiciro byihariye yari agikomeje kugurishwa. Itike imwe yo mu cyiciro cya "Trophy Lounge", gifite serivisi zidasanzwe, yari iri kugurishwa ku Madolari 34,500 ya Amerika ku muntu umwe.
