Icyemezo cyafashwe na FIFA gishingiye ku mategeko yayo asaba ko abasifuzi bagomba kutabogama, bityo ntibasifure imikino ishobora guteza impaka ku gihugu bakomokamo.
Abasifuzi bo hagati Facundo Tello, Yael Falcón Pérez na Darío Herrera bamaze gusezererwa mu irushanwa, bivuze ko batazongera gusifura umukino uwo ari wo wose, haba muri 1/2 cy'irangiza cyangwa ku mukino wa nyuma.
FIFA ishyira imbere ihame ryo kutabogama, ari na yo mpamvu iyo igihugu cy'umusifuzi kigeze mu byiciro bya nyuma, uwo musifuzi adakomeza guhabwa imikino.
Amategeko ya FIFA yabakomye mu nkokora
Kubera ko Argentina yageze muri 1/2 cy'irangiza aho iza guhura n'u Bwongereza, amategeko ya FIFA ahita abuza abasifuzi b'iki gihugu gusifura uwo mukino.
Byongeye kandi, hari irindi tegeko rizwi nka "direct next-round consequence", risobanura ko umusifuzi udashobora gusifura umukino wa 1/2 cy'irangiza na none atemerewe gusifura undi mukino wa 1/2 cyangwa uwa nyuma, kuko ibyavamo bishobora kugira ingaruka ku gihugu akomokamo.
Uretse amategeko yo kutabogama, FIFA yazirikanye amateka ya politiki ashobora guteza impaka.
Kubera amateka y'intambara ya Falklands (Malvinas) yabaye hagati y'u Bwongereza na Argentina mu mwaka wa1982, FIFA isanzwe idashyira abasifuzi bo muri Argentina ku mikino irimo u Bwongereza.
Ibi byari kubabuza no gusifura umukino wa nyuma mu gihe u Bwongereza buwugezemo.
Nk’uko tubikesha The Mirror, aba basifuzi bo hagati si bo bonyine basezerewe gusa, kuko n'itsinda ryose ry'abasifuzi ryabafashaga ryoherejwe mu rugo.
Harimo abasifuzi bo ku ruhande Juan Pablo Belatti, Gabriel Chade, Maximiliano Del Yesso, Facundo Rodríguez na Cristian Navarro, ndetse n'umusifuzi wa VAR Hernán Mastrángelo.
N'iyo u Bwongereza butakomeza bugasezererwa na Argentina muri 1/2 cy'irangiza, abasifuzi bu Bwongereza nabo ntibari bemerewe gusifura umukino wa nyuma.
Ni nako bimeze ku basifuzi bo muri Argentina, kuko amategeko ya FIFA ndetse n'impamvu zishingiye ku mubano w'ibihugu byombi zituma nta musifuzi wo muri kimwe muri ibyo bihugu ashobora gusifura umukino urimo ikindi.
Ibi byose bigamije kurinda ubunyangamugayo bw'amarushanwa no gukuraho icyatuma habaho impaka ku kutabogama kw'abasifuzi mu mikino y'ingenzi y'Igikombe cy'Isi.
