Antoine Griezman ni we wafunguye amazamu ku munota wa 13’ kuri penaliti. Kylian Mbape yaje gutsinda ibitego bibiri muri uyu mukino (64’ na 68’) mu gihe igitego cya kane cyatsinzwe na Benjamin Pavard ku munota wa 57’.
Ibitego by’impozamarira bya Argentine byatsinzwe na Angel Di Marie (41) na Gabriel Mercado ku munota wa 48’ w’umukino. Ikindi gitsindwa na Sergio Kun Aguero ku munota wa 90'. Nyuma yuko Lionel Messi na Argentine bari bamaze kuvamo, Portugal na Cristiano Ronaldo nabo bakuwemo na Uruguay ibatsinze ibitego 2-1.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
France (4-2-3-1): Lloris 6; Pavard 7.5, Varane 6.5, Umtiti 6.5, Hernandez 6; Kante 7, Pogba 7.5; Mbappe 9.5 (Thauvin 89), Griezmann 7 (Fekir 83 6), Matuidi 7.5 (Tolisso 73 6); Giroud 6
Argentina (4-3-3): Armani 5, Mercado 6, Otamendi 5.5, Rojo 5 (Fazio 45 5), Tagliafico 6; E Perez 5.5 (Aguero 66 7), Mascherano 5.5, Banega 6; Pavon 6 (Meza 73), Messi 6.5, Di Maria 7

Abakinnyi ba Argentina batabyumva neza

Abafaransa bishimira akazi bakoze

Mbappe yakoze amateka kuko ni we Mufaransa wongeye gutsinda ibitego bibiri mu mikino yo gukuranwamo nyuma ya Thierry Henry wabikoze mu 1998

Argentina bishimira igitego cya Mercado

Diego Maradona wakiniye Argentina umukino utararangira yari afite icyizere

Igitego cya Mercado

Angel Di Maria atera ishoti ryabyaye igitego

N'Golo Kante azamura umupira hafi ya Lionel Messi

Enzo Perez ashaka igitego

Abafana kuri Kazan Arena

Marcos Rojo inyuma ya Mbappe Kylian


Coup Franc ya Antoine Griezman


Mbappe yinjije ibitego bibiri mu izamu rya Argentine afasha Abafaransa kurara neza

Di Maria yari yatsindiye Argentina ku munota wa 41'

Antoine Griezman (7) na Olivier Giroud (9)

Lionel Messi azinga igitambaro cy'abakapiteni

Abafaransa bakomeje mu mikino ya kimwe cya kane cy'irangiza
PHOTOS:DailmailOnline
