Kuri uyu wa Kane nibwo i Kigali hatangiye gukinwa
imikino ya FIFA Series 2026. Umukino wabanje kuri Kigali Pele Stadium saa saba
n’igice ,Aruba yatsinze Macau ibitego 4-1. Uwa kabiri wakinwe saa Kumi n’iminota
Tanzania yagiye mu kibuga na Liechtenstein.
Umukino watangiye wihita cyane impande zombi zikina
zisatira ndetse ku munota wa 7 Tanzania yashoboraga gufungura amazamu ku mupira
waruhinduwe neza na Fei Toto imbere y’izamu,Mwalimu Selemani asabwa kuwushyira
mu izamu ariko arawuhusha. Ikipe
y’igihugu ya Tanzania yakomeje gusa ndetse hari aho nanone Mwalimu Selemani
yabonye uburyo buremereye imbere y’izamu ariko arekuye ishoti rinyura hejuru
y’izamu.
Ku munota wa 42 Liechtenstein yabonye uburyo bwa
mbere bufatika imbere y’izamu ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Saglam
Ferhat gusa rinyura hejuru y’izamu gato. Mbeee y’uko igice cya mbere kirangira
Tanzania yongeye guhusha igitego cyabazwe ku ishoti ryari rirekuwe na Miroshi
Novatus ariko rikubita igiti cy’izamu.
Mu gice cya kabiri n’ubundi Tanzania yaje isatira
gusa bidatinze ku munota wa 56 Liechtenstein ihita iyikosora ifungura amazamu
ku gitego cya Ferhat Saglam.
Ku munota wa 59 Hasler Alessio yarekuye ishoti ariko
umunyezamu wa Tanzania` aratabara. Ikipe y’igihugu ya Tanzania yakoze impnduka
mu kibuga havamo Hussein Mohamed,Mabula Alphonse na John Kelvin hajyamo
Kibabage Nickson,Abraham Morice na Abbas Mudathir.
Ku munota wa 68 Abraham Morice wa Tanzania yarekuye
ishoti ryashoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura ariko umunyezamu wa
Liechtenstein aratabara.
Umukino warangiye Liechtenstein itsinze Tanzania
1-0. Liechtenstein na Aruba zahise zigera ku mukino wa nyuma mu gihe Tanzania
na Macau mu gushaka umwanya wa Gatatu.
Ku munsi wejo mu itsinda rya mbere Kenya izakina na
Estonie saa 18:00, mu gihe u Rwanda ruzakina na Granada saa 21:00 muri Stade
Amahoro.


Abakinnyi ba Liechtenstein bishimira igitego cya Ferhat Saglam



Liechtenstein yatsinze Tanzania 1-0
