Iyi ndirimbo yaririmbwe nyuma y’uko Argentina itsinze Egypt ibitego 3-2 mu mukino wa 1/8 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi. Mu magambo y’iyo ndirimbo harimo umurongo ugira uti: “Ndi Umunya-Argentina kuva navuka kugeza nshyinguwe, ku bwa Malvinas, ku bwa Diego (Maradona), no ku gice cya nyuma cya Leo (Messi).”
Indirimbo Muchachos yibutsa amateka y’intambara ya Falklands yabaye hagati ya Argentina n’u Bwongereza mu mwaka wa 1982. Iyo ntambara yatangiye ku wa 2 Mata 1982 irangira ku wa 14 Kamena 1982, ihitana abantu 907.
Abanya-Argentina bakunze kwita ibirwa bya Falkland Las Malvinas, bityo amagambo ari muri iyi ndirimbo afatwa nk’aho agaragaza amarangamutima ya politiki n’amateka ajyanye n’iyo ntambara.
Nubwo FIFA ifite amategeko akumira ubutumwa bwa politiki, amagambo ateye isoni cyangwa ibikorwa by’ivangura mu marushanwa yayo, amakuru yatangajwe n’itangazamakuru Daily Mail, avuga ko urwego y’umupira w’amaguru ku Isi itazafatira Argentina ibihano kubera iyi ndirimbo.
Mbere y’Igikombe cy’Isi, FIFA yari yaraburiye abafana n’amakipe ku bijyanye no kuzana amabendera cyangwa ubutumwa bushobora gufatwa nk’ubwa politiki cyangwa bubangamira abandi.
Iki cyemezo cyateje impaka, cyane cyane ku bafana b’u Bwongereza. Hari amabendera y’Abongereza yakuwe mu bibuga kubera ko FIFA yabonaga ashobora gutanga ubutumwa bwa politiki, nubwo bamwe mu bafana bavugaga ko atari ko byari bimeze.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko kutahana Argentina kandi hari amabendera y’abafana yakuweho bishobora gutuma FIFA ishinjwa kutubahiriza amategeko yayo mu buryo bumwe ku makipe yose.
Niba u Bwongereza bwatsinda Norway kandi Argentina igatsinda Switzerland, amakipe yombi ashobora guhura muri 1/2 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi.
Icyo gihe amateka ya Falkland ndetse n’iyi ndirimbo ya Muchachos bishobora kongera kuba ingingo nyamukuru mu biganiro hagati y’abakinnyi, abafana n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru.
