Nk'uko FERWAFA yabitangaje, ibi ni ibyavuye mu nama yahuje komite nyobozi yayo yateranye ku wa 28 Ugushyingo 2025.
Hashyizweho komite ishinzwe ibikorwaremezo ikaba igizwe na Perezida wayo, Jean Bosco Birungi na Visi Perezida, Vivian Kayitesi. Abanyamuryango ni Desire Niyitanga, Rooul Gisanura na John Urayeneza.
Indi komite ni ishinzwe gutegura icyerecyezo cya FERWAFA mu myaka itanu iri imbere aho igizwe na Celestin Ntagungira Abega nka Perezida na Nikita Gicanda nka Visi Perezida. Abanyamuryango bayo ni Bonnie Mugabe,Gerard Buschier, Thierry Nshuti, Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’ na Murangwa Eugene.
Usibye ibi kandi hanahinduwe Izina rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bagore mu rwego rwo kuyiteza imbere no kunoza iyamamazabikorwa ry’umupira w’amaguru w’abagore. Kuri ubu ntabwo icyitwa D1 Women League ahubwo yitwa Women’s Super League.

Itangazo rya FERWAFA
