FERWAFA yakubye inshuro zirenze ebyiri amafaranga ahabwa abasifuzi

Imikino - 11/09/2025 6:27 PM
Share:

Umwanditsi:

FERWAFA yakubye inshuro zirenze ebyiri  amafaranga ahabwa abasifuzi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryakubye inshuro zirenze ebyiri amafaranga ahabwa abasifuzi aho yavuye ku bihumbi 47 Frw akajya ku bihumbi 100 Frw.

Mbere y’uko hatangira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026, ubuyobozi bwa FERWAFA burangajwe imbere na Shema Fabrice bwahuye ndetse buganira n’abasifuzi.

FERWAFA  yamenyesheje abasifuzi ko mu rwego rwo gukomeza kuzamura ibyo bahabwa, agahimbazamusyi bahabwa kagiye kwikuba inshuro zirenga ebyiri kandi bagakomeza gufashwa mu myitozo yabo ya buri munsi ibafasha gukomeza kuzamura urwego.

Bivugwa ko abasifuzi bari basanzwe bahabwa ibihumbi 47 Frw kuri buri mukino basifuye ariko  ko kuri ubu bagiye kujya bahabwa ibihumbi 100 Frw . Usibye ibi kandi abasifuzi bazajya bahabwa kujya gusifura i Rusizi cyangwa i Rubavu azajya agenda akararayo aho kugenda ku munsi w’umukino nkuko bisanzwe.

Usibye ibi kandi kuri uyu wa Kane Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Hadji Yusufu Mudaheranwa na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, basinye amabwiriza agenga Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.


Ubuyobozi bwa FERWAFA burangajwe imbere na Shema Fabrice bakubye inshuro zirenze ebyiri amafaranga ahabwa abasifuzi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...