Ni ibikubiye mu itangazo FERWAFA yashyize hanze aho yavuze ko nyuma y’imikino yo ku munsi wa kane ya Rwanda Premier League yabaye hagati ya tariki ya 17-19 Ukwakira 2025 nk’ibisanzwe komisiyo ishinzwe imisifurire yateranye ku wa Kabiri tariki ya 21 ikora ubusesenguzi bw’uko imikino yagenze.
FERWAFA yavuze ko nyuma yo gukora ubusesenguzi ku mukino APR FC yatsinzemo Mukura 1-0 hasanzwe Ishimwe Claude warimo arasifura hagati yarakoze amakosa yo kudatanga ikarita ya kabiri y’umuhondo kuri Niyigena Clement ku ikosa yakoze bityo ko ahagaritswe ibyumweru bibiri adasifura.
Mugabo Eric wari umusifuzi wo ku ruhande kuri uyu mukino hasanzwe nawe yarakoze amakosa aho yanze igitego cya Mukura VS yerekana ko habayemo kurarira kandi atari byo bityo ko we ahagaritswe ibyumweru bine adasifura.
FERWAFA kandi yanafatiye ibihano Habumugisha Emmanuel wasifuye umukino wo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona wahuje Gasogi United na Rayon Sports ari ku ruhande, igihano yahawe akaba ari ukumara ibyumweru bine adasifura.
Icyo yazize ni uko yanze igitego cya Gasogi United ku munota wa 89 yerekana ko hari habayemo kurarira kandi atari byo.
Itangazo rya FERWAFA