Ku munsi w'ejo ku wa Gatanu ni bwo FERWAFA yandikiye Rayon Sports iyisubiza ku busabe bwayo bwari bwatanzwe ku wa 2 Mata 2026, isaba guhabwa uburenganzira bwo kwandikisha uyu mutoza nk’umutoza wayo mushya.
FERWAFA yavuze ko yafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusuzuma neza ubusabe bwa Rayon Sports ndetse n’inyandiko ya Kiyovu Sports yasabaga ko hadatangwa uru ruhushya dore ko byagaragaye ko hakiri ikibazo gikomeye kigomba kubanza gukemurwa.
Iki ni ikibazo cyagaragarajwe na Kiyovu Sports uyu mutoza yatozaga akaba yari ikiyifitiye amasezerano y’amezi abiri. Iyi kipe ivuga ko uburyo yagiyemo butubahirije amategeko mu gihe Haringingo we avuga ko ibyamurebaga byose yabyubahirije.
Umunyamakuru wa SK FM akaba na nyirayo, Sam Karenzi abinyujije kuri X yerekanye ko atumva ukuntu Haringingo yangiwe gutoza. Ati: ”Umutoza abujijwe gutoza kuko atumvikanye n’ikipe avuyemo?. Ubusanzwe biba urubanza muri FERWAFA utsinzwe akajurira kugera muri TAS.”
Yavuze ko ubundi mu mategeko ya FERWAFA na FIFA nta gihano cyo kwimwa license kibamo. Yavuze ko ibi bisobanuye ko Haringingo yahanwe mbere y’uko aburana. Sam Karenzi yavuze ko “FERWAFA izavumbura”.
Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi n'ebyiri n'igice irakira Gicumbi FC mu mukino wo ku munsi wa 26 wa shampiyona.

Sam Karenzi ntiyumva ukuntu Haringingo yangiwe gutoza Rayon Sports
