Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga w'Agateganyo wa
FERWAFA ndetse akaba na Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike, Mugisha
Richard ubwo yaganiraga na Radio Rwanda mu kiganiro Urubuga rw’imikino kuri
uyu wa Kane tariki ya 23 Ukwakira 2025.
Yagarutse ku bijyanye n’abasifuzi bafatiwe ibihano
ejo avuga ko barimo baraganira na FIFA kugira ngo hajye
hakoreshwa VAR ubundi hirindwe aya makosa akorwa n’abasifuzi.
Ati: ”Turimo kuganira na FIFA ndetse n’amavugurura ageze
kure mu buryo bwo kuba twabisaba ko twahabwa ikoranabuhanga rya VAR. Nibiramuka bigenze neza nk'uko tubyifuza
umushinga ukemezwa n’ubushobozi bukaboneka n’izi nkunga turimo turabona ni
ikintu twifuza ko cyakorwa vuba.
Iyo urebye imikino yacu ukareba umunsi uko ukinwa
kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru usanga VAR enye zigendanwa zadufasha. Bishobotse, ibi twabitangira mu mwaka utaha w’imikino”.
Mugisha Richard yavuze ko bagiye kugirana n’amasezerano
na RIB kugira ngo hajye hagenzwa icyaha mu
bijjyanye n’imisifurire, igihe bibaye ngombwa.
Ati: ”Icya kabiri kigiye kujyaho mu gihe cya vuba hari
amasezerano ageze kure,perezida akaba azayasinyana na RIB. Ibyo ndabivuga
kugira ngo abantu babimenye kuko hari aho ushobora kugenza icyaha cyaba
cyakozwe mu misifurire n’abandi”.
Yavuze ko hari ibyaha bikorwa n’abakinnyi bigoranye
kuvumbura bisaba urwego nka RIB akaba yatanze urugero nko ku bijyanye no gukora
‘match fixing’.
Richard yavuze ko hari no kurebwa uko bazanagirana amasezerano na ‘betting company’ zo mu Rwanda.
Mugisha Richard yatangaje ko FERWAFA igiye kugirana amasezerano na RIB