Mu itangazo FERWABA yashyize ahagaragara, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y'inama yahuje iri shyirahamwe na APR BBC kuwa 08 Nyakanga 2026, aho impande zombi zaganiriye ku bibazo byari byatumye aba bakinnyi bahagarikwa.
FERWABA yavuze ko yemeye ubusabe bw'imbabazi bwatanzwe na APR BBBC, Ntore Habimana na Mpoyo Axel Olenga, bityo ibihano bari barafatiwe bikaba bivanyweho guhera ako kanya.
Iri shyirahamwe ryasobanuye ko iki cyemezo cyashingiye ku ngamba APR Basketball Club yafashe mu gukemura ikibazo, ndetse n’ukwiyemeza aba bakinnyi bagaragaje bwo kubahiriza ubutumire bw'Ikipe y'Igihugu no kuzuza inshingano zabo igihe cyose bazaba bahamagawe.
FERWABA yongeye kwibutsa ko gukinira Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ari amahirwe ahabwa umukinnyi, bityo bisaba gukunda igihugu, kubahiriza amabwiriza no gushyira inyungu z'igihugu imbere y'izindi zose.
FERWABA yari yahanishije Axel Mpoyo na Ntore Habimana kumara umwaka batagaragara mu bikorwa bya Basketball mu Rwanda kubera kutitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu.

Itangazo rya FERWABA
