Iyi modoka nshya izajya igura abarenga ibihumbi 640$ (hafi miliyoni 940 Frw), ikaba ari ubwa mbere Ferrari ikoze imodoka ifite imyanya itanu yo kwicaramo, mu gihe yari isanzwe izwi cyane ku modoka zifite imyanya ibiri gusa.
“Luce” ifite isura itandukanye n’izindi Ferrari abantu bari bamenyereye, bituma bamwe bayinenga bavuga ko isa n’“iyavuye mu kimoteri”, abandi bayita imwe mu modoka zifite igishushanyo cyihariye kandi cya kijyambere.
Kwamamaza imodoka ikoresha amashanyarazi gusa ni intambwe ikomeye kuri Ferrari, mu gihe isi y’imodoka iri kugenda iva ku zikoresha lisansi yerekeza ku zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’ikirere.
Biteganyijwe ko “Luce” izagera ku isoko mu mezi ari imbere, aho abakunzi ba Ferrari bazatangira kuyigerageza no kureba niba koko ishobora gukomeza izina rikomeye uru ruganda rumaze imyaka rwubatse.






Ferrari yamuritse ‘Luce’, imodoka y’amashanyarazi izagura hafi miliyari 1 Fr
Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije
