Felix N. Dume yavuze imbarutso y'indirimbo "Nogejwe" anateguza igitaramo-VIDEO

Iyobokamana - 16/06/2025 3:57 PM
Share:

Umwanditsi:

Felix N. Dume yavuze imbarutso y'indirimbo "Nogejwe" anateguza igitaramo-VIDEO

Umuramyi Felix N. Dume yashyize hanze indirimbo nshya yise "Nogejwe" anavuga ku gitaramo ateganya gukora azafatiramo amashusho y'indirimbo ze.

Felix N. Dume utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko indirimbo ye nshya “Nogejwe” yayanditse ubwo yari mu bihe by'amasengesho. Ni indirimbo ivuga ko "twogejwe mu maraso ya Yesu, yaduhesheje gukiranuka kw'Imana, kandi ibyaha byacyu ko byatawe kure“. Abaheburayo 8:12).

Aganira na inyaRwanda, Felix N. Dume yakomeje agira ati: "Iyo duhanze amaso ku musaraba tukawizera, duhabwa agakiza; agakiza Yesu atanga ni ubugingo buhoraho. Kandi uwizeye urupfu rwa Yesu ntateka azacirwaho".

Yakomoje ku mishinga yindi afite mu muziki wo kuramya Imana, ateguza igitaramo azafatiramo amashusho y'indirimbo ze, icyakora ntabwo yavuze itariki yacyo. Ati: "Ubu hari izindi ndirimbo ziri hafi nzazisohora vuba, nizivaho ndi guteganya gukora Live recording".

Felix N. Dume yatangiye umuziki ubwo yari ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati "Ngeze USA ni bwo natangiye kwiyandikira indirimbo ku giti cyanjye. Nsanzwe nkora umurimo wa Praise and worship muri church nacuranga piano."

Uyu muramyi uvuga ko intego ye muri muzika ari ukwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, yunzemo ati: "Kubera ko Imana yakomeje inshiramo ibihimbano by'indirimbo ni ko guhitamo kubisangiza abantu b'Imana ku isi nkoresheje uburyo bwo kuzicisha ku ma media".

Mu 2019 ni bwo yatangiye gushyira hanze indirimbo ze. Ahamya ko afite ibihamya n'ibimenyetso byinshi byamwemeje ko kuririmba ari umuhamagaro wanjye, ni ko "gushoramo imbaraga zanjye zose".

Felix N Dume yashyize hanze indirimbo nshya yise "Nogejwe"

REBA INDIRIMBO NSHYA "NOGEJWE" YA FELIX N. DUME


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...