Uyu muramyi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari umwe mu bahanzi b'abahanga mu muziki wa Gospel, yatangaje ibi ubwo yatugezagaho indirimbo nshya yise “Abaragwa” yayanditse ubwo yari mu bihe by’amasengesho no gusoma Bibiliya, cyane cyane mu gitabo cy’Abefeso.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Felix N. Dume yavuze ko ahishiye abakunzi be indirimbo nshya nyinshi. Ati: "Muri album nakoze ndi kugenda nshira hanze indirimbo imwe kuri imwe, [album] ndi guteganya kuyimurika sindafata icyemezo cy'igihe".
Yavuze ko icyo ashyize imbere atari ukwamamara ahubwo ari ukwibanda ku muhamagaro wo kwamamaza Kristo binyuze mu ndirimbo ze. Ati: “Njye ndi umuntu uzirikana umuhamagaro wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ni na yo mpamvu indirimbo zanjye akenshi uzumva zishingiye kuri Kristo.”
Avuga ko mu myaka itanu iri imbere yifuza gukora ibitaramo byinshi byo kuramya Imana no gufasha abantu benshi kwakira ubutumwa bwa Yesu Kristo. Ati: “Mu myaka itanu iri imbere ndifuza gukora ibitaramo bitandukanye byo kuramya Imana mpishura Kristo mu bantu.”
Felix N. Dume yatangiye kwandika indirimbo ze bwite amaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari asanzwe akora umurimo wa Praise and Worship mu rusengero ndetse anacuranga piano.
Uyu muramyi yavuze ko yahisemo gusangiza abantu ibihangano bye nyuma yo kubona ko Imana ikomeje kumushyiramo impano n’ubutumwa bwo kugeza ku bantu.
Yagize ati: “Kubera ko Imana yakomeje kunshyiramo ibihangano by’indirimbo, nahisemo kubisangiza abantu b’Imana ku isi nkoresheje uburyo bwo kuzicisha ku mbuga zitandukanye.”
Mu mwaka wa 2019 ni bwo yatangiye gushyira hanze indirimbo ze ku mugaragaro. Amaze kubona ibimenyetso byinshi bimwemeza ko kuririmba ari umuhamagaro we, ari na byo bituma akomeza gushoramo imbaraga ze zose kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kure hashoboka.



Felix N. Dume yavuze uko indirimbo ye nshya “Abaragwa” yavukiye mu bihe by’amasengesho
REBA INDIRIMBO NSHYA "ABARAGWA" YA FELIX N. DUME
