Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Felix Muragwa yasobanuye byinshi kuri iyi album n’icyatumye ayita “UDUHEMBURE”. Yagize ati: “Ndayisobanura nk’ikimenyetso gikomeye cyane. Ni album yanjye ya mbere kandi zari inzozi zanjye kuzumva ngera ku rwego rwo gukora Album. Ije mu gihe nyacyo cyo kubwira abantu ndetse n’abizera Yesu ko iki ari igihe cyo guhemburwa n’Imana.”
Album ye irimo indirimbo 8, zirimo Inshuti, Dushobozwa, Isohoza, Umusaraba, na Amahoro Masa yakoranye na Diane Nyirashimwe, izindi zikazagenda zisohoka mu minsi iri imbere. Ati: "Mwitege izindi Album nyinshi imbere ndetse kuri ino Album hari izindi collabo zirimo pe muzazumva mu minsi iri imbere ni agaseke mbabikiye."
Muragwa Felix ukunzwe cyane mu ndirimbo “Amahoro Masa” yakoranye na Diane, ndetse no mu zindi nk’Inshuti na Dushobozwa, avuga ko gutunganya iyi album byamutwaye igihe kirekire, bitewe n’imbogamizi zitandukanye zirimo iz’umwanya n’izo muri production. Nubwo byari bigoye, yavuze ko yari afite icyerekezo gihamye.
Muragwa avuga ko ikimunezeza cyane mu muziki ari ukumenya ko ubutumwa atanga bugira icyo buhindura mu buzima bw’ababwumva. Ati:“Nzi neza ko ndimo gukora umuhamagaro Imana yampamagariye; wo kuyiramya no kuyihesha icyubahiro.” Icyamubabaje kurusha ibindi ni imbogamizi n’igihe bimara gutunganya umushinga nka album, ariko avuga ko ibyo bitamutandukanya n’intego ye.
Felix Muragwa wabaye mu Rwanda igihe kinini ariko ubu akaba atuye muri Amerika, yakuriye mu muryango wubaha Imana. Yatangiye kuririmba akiri muto mu matsinda y’abaramyi, by’umwihariko mu rusengero, aho yaherewe umwanya wo gukura mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomeje gukorera Imana binyuze mu muziki. Nubwo yagiye kure y’igihugu, yahagaze bwuma nk’umurinzi w’umurage w’Imana yamenyeye mu bwana bwe. Asengera muri El-Shaddai International Church muri Amerika.
Umwihariko we mu muziki wa Gospel harimo gukora ibihangano byuje ubutumwa bukomeza abantu, kubahumuriza no kubasubizamo icyizere. Ni umuramyi uzwiho guca yaba ku bakomeye n'aboroheje. Uburyo aririmbamo butuma umuntu yumva afite aho ahuriye n’ibirimo kuvugwa. Azana umwimerere nyarwanda mu ndirimbo ze, ariko akabihuza n’umudiho w’umuziki mpuzamahanga.
Mu myandikire y’indirimbo ze, Felix Muragwa yibanda ku gaciro k’ubusabane n’Imana, ubwiza bw’imbabazi z’Imana, kuguma mu kuri no kwiringira Imana n’igihe byose bisa n’aho byazambye, kwihanganira ibigeragezo nk’abantu bemera Imana. Yerekana ko ushobora gukora umuziki udahindura ubutumwa bw’ukuri kugira ngo ushake izina. Ni ikintu abaramyi bagenzi be bakwiriye kumwigiraho.
Ibindi bamwigiraho ni ukwihangana n’icyerekezo aho akora umuziki atagamije kwamamara ahubwo agamije gufasha abantu kwegera Imana. Ubundi butunzi yibitseho ni ugukoresha impano ku nyungu rusange ahitamo gukoresha impano ye mu gusana imitima, no kwicisha bugufi dore ko arangwa no kwitonda no guha agaciro abandi, yaba abakunzi be, abaramyi, cyangwa abamukuriye.
Mu mwaka wa 2022 ni bwo Muragwa yakoze igitaramo cya mbere yari yise "Uduhembure Live Concert" cyabaye tariki 27/08/2022 kikabera mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri icyo gitaramo cy’amateka mu muziki we yari ari kumwe na Rev. Cyungura Prosper n’abahanzi batatu bakunzwe ari bo Deborah Nyirashimwe [Diane], Eric Nkuru na Naboth Kalembire.
Yari ari kumwe kandi na Abayumbe na Insense of Praise and Worship Team. Felix Muragwa ukunzwe mu ndirimbo "Amahoro Masa" yakoranye na Diane Nyirashimwe, avuga ko mu mwaka wa 2025 ateganya gukora ibitaramo, gushyira hanze Album yanjye ya mbere ndetse no gukomeze kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Felix Muragwa agiye gushyira hanze album ya mbere
Felix Muragwa akunzwe mu ndirimbo zirimo "Amahoro masa" yakoranye na Diane Nyirashimwe