Uyu
muhanzi witabye Imana mu 1997, yemejwe nk’umwe mu
bazinjizwa muri iyi nzu ndangamateka mu mwaka wa 2026, aho azahabwa icyubahiro
mu cyiciro cyiswe “Musical Influence” (abahanzi bagize uruhare rukomeye mu
guhindura umuziki ku Isi).
Abategura
iyi nzu ndangamateka bashimye Fela Kuti nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu
guhindura amateka y’umuziki, bavuga ko yari “ijwi ry’impinduramatwara
ryifashishije umuziki mu kwamagana akarengane, rikaninjiza injyana za jazz,
umuziki gakondo wa Afurika y’Iburengerazuba na soul, bigatanga isura nshya
y’injyana ya Afrobeat.”
Iri
ni ryo shimwe rya kabiri rikomeye Fela Kuti ahawe nyuma y’uko ku wa 19 Ukuboza
2025, yabaye umunyafurika wa mbere wahawe igihembo cya Grammy Lifetime
Achievement Award, igihembo gitangwa ku bantu bagize uruhare rukomeye kandi
rw’igihe kirekire mu iterambere ry’umuziki ku Isi.
Iki
gihembo cyatumye yinjira mu rwego rumwe n’ibihangange byamamaye cyane mu mateka
y’umuziki nka The Beatles, Johnny Cash, Aretha Franklin, Bob Marley na Frank
Sinatra, bose bagiye bahabwa icyubahiro nk’icy’abagize uruhare rudasanzwe mu
muziki.
Nubwo
Fela Kuti atigeze ahabwa Grammy mu buzima bwe, umuryango we ukomeje gukomereza
aho yagejeje. Abahungu be Femi na Seun Kuti ndetse n’umwuzukuru we Made Kuti
bamaze no gushyirwa mu bahataniye ibi bihembo inshuro umunani muri Grammy ku
bw’umusanzu wabo mu muziki.
Fela
Kuti, uzwi ku izina rya “Black President”, yubatse izina rikomeye mu guhuza
injyana zinyuranye zirimo Afrobeat, Jazz n’umuziki gakondo wa Afurika, binyuze
mu itsinda rye ryari rikomeye cyane rimwe na rimwe rigera ku bantu barenga 30
ku rubyiniro, harimo abaririmbyi n’ababyinnyi.
Umunyamuziki
w’icyamamare wo muri Sénégal, Youssou N’Dour, yigeze kumuvugaho agira ati “Umuziki
wa Fela Kuti wari ijwi ritagira ubwoba rya Afurika, injyana ze zatwaraga ukuri,
kurwanya akarengane n’ubwisanzure, zigatera imbaraga ibisekuru byinshi
by’abahanzi b’Abanyafurika.”
Uru
rugendo rushya rwa Fela Kuti rukomeje kumugira umwe mu bahanzi bacye cyane ku
Isi bamamaye ku izina rimwe gusa, ndetse bikamushimangira nk’umwe mu nkingi za
mwamba z’umuziki wa Afurika wagejeje ku mpinduka zikomeye mu ruhando
mpuzamahanga.

Fela
Kuti yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere w’Umunyafurika wa mbere winjiye
muri Rock & Roll Hall of Fame
