Uwavuga ko itsinda rya Fela riri muri amwe ari kugerageza kongera gutanga ibyishimo bikwiye, ntabwo yaba abeshye.
Kuri ubu bakaba bakoze mu
nganzo bashyira hanze indirimbo bise ‘Mirror’ yari imaze igihe kitari gito itunganywa
ariko kubera utubazo dutandukanye yari yaratinze gusohoka.
Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda
bagize bati "Ubundi iyi ndirimbo yaratugoye kuyikora yaba mu buryo bw’amashusho
n’amajwi, inamaze igihe kitari gito itunganije."
Bagaragaza ko byari
biteganijwe ko bayishyira hanze nyuma ya ‘Infinity’ ariko byagoranye cyane ko
bavuga ko kugeza ubu basa naho bakora ku giti cyabo.
Bagaragaza ko umuntu
bakorana ari ubafasha bidahoraho, ibyo bikomeza gutuma bigorana gusa banakomoza
ku kuba uyu bakorana na we muri iyi minsi bitifashe neza.
Muri iyi minsi abahanzi
benshi bakizamuka bari kunyura mu bihe umuntu yavuga ko bigoye cyane abafite
abo bakorana bataba mu gihugu aho usanga abadafite amasezerano abaha
uburenganzira hafi ya ntabwo ku bihangano byabo.
Usanga amasezerano
bagiranye nabo bakora atubahirizwa bikadindiza gukura kwabo mu muziki.
Fela Music bamaze gukora
indirimbo zitari nkeya kandi zagiye zishimirwa zirimo Imboni, Icyihebe,
Utulips, Parufe, Diyama, Wasanga n’izindi.
Fela Music riri mu matsinda amaze gushinga imizi bashyize hanze indirimbo bise 'Mirror'
Bavuga ko kuba batarabona itsinda rihamye ribafasha mu muziki wabo bikomeje kubabera ingorabahizi
Mu gihe gito bamaze binjiye mu muziki bamaze gukora ibihangano byagiye bigira igikundiro cyo hejuru
KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO NSHYA YA 'FELA MUSIC' I MIRROR
